Abanyamadini n’amatorero basabye ko hashyirwaho umunsi wo kuganira ku muryango

Nyanza: Abanyamadini n’amatorero basabye Leta ko yashyiraho umunsi wahariwe kuganira ku muryango kuko kutabona umwanya wo kuganira kwawo bishobora kuba byongera amakimbirane awurimo.

Abanyamadini n’amatorero basabye Leta ko yashyiraho umunsi wahariwe kuganira ku muryango

Mu gutangiza umwiherero w’amadini n’amatorero uzamara iminsi itatu kuri uyu wa 10 Ugushyingo, 2021 yateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda hagamijwe kurebera hamwe uko hakubakwa umuryango utekanye, no gukumira amakimbirine, ndetse no kurwanya gusambanya abana n’irindi hohoterwa.

Bamwe mu banyamadini n’amatorero bavuze ko kutabona umwanya wo kuganira ku muryango bishobora kuba ari kimwe mu byateza amakimbirane agaragara.

Padiri Rekivuge David uyobora Paruwasi ya Kristo Umwami i Nyanza ati “Abantu bubatse ingo ntibakibona umwanya wo guhura ngo babe baganira kuko hari n’ubwo umugabo aba akorera kure, umugore na we ari uko ugasanga ntibabona umwanya wo kumenya n’uko abana biriwe, abayobozi ba Kiliziya basaba Leta kuborohereza uburyo umuryango ukwiye gushaka umwanya ukaganira.”

Pasitoro Twagirayezu Jean d’Amour uyobora Paruwasi y’ADEPR Busoro ati “Leta yakagombye kugena umunsi wo guhura k’umuryango nk’uko yagennye ko ku wa Gatanu nyuma ya saa sita ari umunsi wa Siporo.”

Umuyobozi mu Karere ka Nyanza ushinzwe imirimo rusange Enock Nkurunziza wanatangije umwiherero yavuze ko Leta yamaze gushyiraho umurongo hagenwa umugoroba w’umuryango.

Ati “Ni gahunda yashyizweho mu Mudugudu cyangwa mu Isibo aho abantu bahurira byibura buri Cyumweru ariko gahunda iteganyijwe byibura rimwe mu kwezi, ariko hari n’abashobora kubikora rimwe mu Cyumweru birafasha rero kugira ngo abantu begerane bashobore kuganira ku mibanire, kandi baranaganira uko abantu bashobora guhuza inshingano mu kazi bakora, mu rugo n’ubuyobozi gusa n’aho abantu bakorera hagenwa umwanya wo kugira ngo abantu bakorana baganire no kungurana inama uburyo bashobora kubaka umuryango utekanye.”

Nkurunziza yakomeje avuga ko abanyamadini n’amatorero bafite abantu benshi babana na bo bityo bashobora kwifashisha uburyo babigisha bikoroha kugira ngo babashe gukemura amakimbirane yo mu muryango no kubafasha mu buryo bw’imibanire, bakanafasha abayoboke babo kwirinda ko hari amakimbirane yaba mu miryango.

Abanyamadini n’amatorero bose hamwe  bari mu mwiherero ni 40.

- Advertisement -
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda washyikirije akarere ka Nyanza impano ya bibiliya

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA