Abanyarwanda 30 bari bafungiye muri Uganda barimo umugore wabyariye muri gereza barekuwe

Abanyarwanda 30 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuri uyu wa Gatandatu birukanwe muri iki gihugu bakirwa ku mupaka wa Kagitumba mu karere ka Nyagatare, aho barimo n’umubyeyi wibarukiye muri gereza wari ufite uruhinja rw’amezi abiri.

Aba banyarwanda bageze mu Rwanda bavuga ko bari babayeho mu buzima bubi

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 6 Ugushyingo 2021, nibwo ku mupaka wa Kagitumba i Nyagatare hakiriwe abagabo 20, abagore 3 n’abana barindwi birukanywe muri Uganda.

Aba banyarwanda bageze mu Rwanda bavuga ko bari babayeho mu buzima bubi kuko aho bari bafungiye batanagaburirwaga uko bikwiye, bamwe bahuriza ku kuba barafashwe babwirwa ko binjiye muri Uganda nta byangombwa bafite.

Muri aba banyarwanda uko ari 30 bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba mu karere ka Nyagatare harimo n’umubyeyi wafungiwe muri iki gihugu gituranyi atwite inda y’amazi atandatu, akaba yaribarukiye muri gereza kuko yageze mu Rwanda afite uruhinja rw’amezi abiri.

Uyu mubyeyi avuga ko rwari urugendo rutoroshye gutwitira muri gereza ukanahabyarira, gusa ashimira Imana ko yageze mu Rwanda amahoro we n’umwana we.

Ati “Muri gereza nagiyemo ntwite ibintu byari bikomeye kuko naryaga kawunga nako kakananira, baje kunjyana kwa muganga barambaga bankuramo umwana ariko ndashimira Imana kuko yandengeye. Nabyariye muri gereza kuko nagiyemo mfite inda y’amezi atandatu none ubu umwana afite amezi abiri.”

Uyu nawe n’umwe mu bagabo 20 mu bari bafungiye muri Uganda barekuwe, avuga ko bitari byoroshye kuko bazengurukanwaga mu magereza atandukanye kandi bafashwe nabi. Akongeraho ko afatwa yashinjwaga kwinjira mu gihugu nta byangombwa afite nyamara yari babifite, we yafashwe ubwo yari anyuze muri iki gihugu nk’inzira imugeza mu Rwanda avuye muri Malawi, akaba yari amaze amezi 5 arenga afungiwe muri Uganda.

Yagize ati “Batubwiye ko tugomba kurara mu  mujyi wa Bugango bugacya badusinyira ibyangombwa tugakomeza dutaha, bigeze mu masaha ya saa cyenda za mu gitondo haje abantu batubwira ko twaje mu buryo bunyuranyije n’amategeko nta byangombwa. Twababwiye ko tubifite ariko biri muri Migration ya Bugango tuzabitora badusinyira tugakomeza dutaha  ariko batubwira ko bidashoboka niko kudufata.”

Yakomeje agira ati “Baradufashe batujyana muri CMI iri ahitwa Nyakivari nabo batujyana mu kigo cya Gisirikare cya Mbarara bahatumaza iminsi itanu, Kireka ho bahadufungiye amezi atanu bahadukura batugarura Mbarara mu kigo cya gisirikare. Muri gereza twari tubayeho nabi cyane, ubuzima bubi kuko nk’aho twari turi muri iyi minsi ntitwanaryaga.”

- Advertisement -

Aba banyarwanda uko ari 30 bakiriwe kuri uyu wa Gatandatu ku mupaka wa Kagitumba uri mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Barimo abagabo 20, abagore 3 n’abana barindwi barimo n’uruhinja rw’amezi abiri rwavukiye muri gereza aho nyina yari afungiye.

Muri aba banyarwanda uko ari 30 birukanwe muri Uganda, harimo n’abari bafungiye mu murwa mukuru w’iki gihugu Kampala.

Si ubwa mbere abanyarwanda birukanwa muri Uganda aho barekurwa nyuma y’igihe bafungiye muri kiriya gihugu, abarekurwa bahuriza ku kuba bahohoterwa nyuma yo gufatwa.  Tariki 24 Ukwakira 2021, nibwo kuri uyu mupaka wa Kagitumba hakiriwe abandi banyarwanda 48 nabo bari bafungiye muri iki gihugu, aho harimo n’abakuriye muri iki gihugu.

Abanyarwanda 30 barimo umugore wibarukiye muri gereza birukanwe muri Uganda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW