Abatorewe kuyobora Uturere tw’Intara y’Amajyepfo: Guverineri yabasabye kutishisha Itangazamakuru

Kuri uyu wa Gatanu nibwo habaye amatora ya Komite Nyobozi na Njyanama z’Uturere, mu Ntara y’Amajyepfo Uturere twa Huye, Gisagara, Muhanga, Ruhango, na Nyanza twakomeje kuyoborwa na ba Mayor bari badusanganywe ahandi hagiyemo amaraso mashya.

Mayor w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yongeye kugirirwa icyizere

Komite Nyobozi y’Akarere ka Huye:

– Umuyobozi w’Akarere yakomeje kuba SEBUTEGE Ange
– Visi Mayor ushinzwe Ubukungu aba KAMANA André
– Visi Mayor ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage aba Mme KANKESHA Annonciatha

Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyanza

-Mayor yakomeje kuba Ntazinda Erasme
-Visi Mayor ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Kajyambere Patrick
-Visi Mayor ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage aba Kayitesi Nadine

Komite Nyobozi y’Akarere ka Gisagara

-Umuyobozi w’Akarere yakomeje kuba Rutaburingoga Jerome
-Visi Mayor ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul
-Visi Mayor ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dusabe Denyse

Komite Nyobozi y’Akarere ka Muhanga

-Umuyobozi w’Akarere yakomeje kuba Mme Kayitare Jacqueline
-Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, ni BIZIMANA Eric
-Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Mugabo Gilbert

- Advertisement -

Komite Nyobozi y’Akarere ka Ruhango

– Mayor yakomeje kuba Habarurema Valens
-Visi Mayor ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Rusiribana Jean Marie
– Visi Mayor ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage ni Mukangenzi Alphonsine

Komite Nyobozi y’Akarere ka Kamonyi
-Mayor hatowe Dr Nahayo Sylvère
-Visi Mayor ushinzwe iterambere ry’ubukungu ni Niyongira Uzziel
-Visi Mayor ushinzwe Mibereho myiza y’abaturage ni Uwiringira Marie Josée

Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyaruguru
-Umuyobozi w’Akarere hatowe Murwanashyaka Emmanuel
-Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu hatowe Gashema Janvier
-Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage ni Byukusenge Assumpta

Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamagabe
-Mayor hatowe Niyomwungeri Hildebrand,
-Visi Mayor ushinzwe Ubukungu ni Habimana Thaddée
-Uwamariya Agnes yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza y’Abaturage.

Mayor mushya wa Nyamagabe hatowe Niyomwungeri Hildebrand

 

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yabahaye ubutumwa

Mu ijambo mbibwaruhame ryateguwe n’intumwa ya Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mazimpaka Jean Claude yabwiye Komite Nyobozi Nshya z’Uturere zatowe gukorana neza n’itangazamakiru aho kwishishanya.

Intumwa ya Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, akaba n’Umujyanama we, Mazimpaka Jean Claude yavuze ko Abayobozi b’Uturere bashya bagomba kunoza imikorere n’imikoranire hagati yabo n’abafatanyabikorwa harimo n’Itangazamakuru.

Mazimpaka yagize ati: “Ijwi ni iryanjye ariko ubutumwa ni ubwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, yavuze ko abatowe bakwiriye kumenya agaciro Itangazamakuru bakarifata kimwe n’uko bafata abafatanyabikorwa.”

Yagize ati: ”Itangazamakuru ni umuyoboro udufasha kumenya ibibazo abaturage bacu bafite kuko bakora ubuvugizi hagashakwa ibisubizo.”

Intumwa ya Guverineri w’Intara y’Amajyepfo akaba n’Umujyanama we Mazimpaka Jean Claude

Mazimpaka avuga ko usibye imikorere myiza n’Itangazamakuru, Komite Nshya igomba kwita ku bandi bafatanyabikorwa b’Akarere barimo abikorera n’abanyamadini.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline wongeye gutorerwa uyu mwanya, avuga ko bagiye gukosora ibitaragenze neza, kugira ngo babinoze.

Ati: ”Itangazamakuru ni urwego tugomba gukorana kuko twese dutahiriza umugozi umwe.”

Mu kiganiro Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yagiranye n’Itangazamakuru mu minsi ishize, iki kibazo yongeye kukigarukaho asaba Abayobozi b’Uturere gukorana neza n’itangazamakuru.

Muri icyo kiganiro Abanyamakuru  bari batunze agatoki bamwe mu Bayobozi b’Akarere ka Ruhango, banga kwitaba Itangazamakuru.

Mu Karere ka Muhanga, ari naho iyo ntumwa ya Guverineri yatangiye ubutumwa, hatowe Abayobozi  2 b’Akarere bungirije batari basanzwe kuri iyo myanya.

Komite Nyobozi y’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga yongeye kugirirwa icyizere

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo.