Abayobozi basabwe kwegura cyangwa gukemura ikibazo cy’igwingira ry’abana

Perezida Paul Kagame yasabye Abayobozi b’inzego z’ibanze gukemura vuba na bwangu ikibazo cy’abana bagwingiye, avuga ko Abayobozi bafite abana bagwingiye na bo imiyoborere yabo yagwingiye, bityo akabasaba ko bidakemutse bakwegura bakabwira abaturage ko bababeshye.

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi gukemura vuba ibibazo by’igwingira ndetse n’ibibazo by’abana bata ishuri

Perezida Paul Kagame yafashe ingero ku Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko nta mpamvu n’imwe ihari ituma abana bagwingira.

Yavuze ko ikibazo cy’abana bagwingira, barwaye bwaki cyangwa bavuka bafite ibibazo biri mu  Turere twose, akibaza ikibura ngo icyo kibazo gikemuke.

Perezida Kagame waganirizaga Abayobozi bo mu nzego z’ibanze yababwiye ko abana bagomba kwitabwaho mu mivukire yabo, imirire yabo n’ubundi burezi bakeneye ngo bakure ari abana b’u Rwanda.

Ati “Iri gwingira kandi bifite ingaruka si kuri uwo mwana gusa iyo babaye benshi bigira ingaruka ku gihugu cyose, abana iyo bagwingira n’igihugu kiragwingira. Mushaka kuba igihugu kigwingiye? Kuki mukora ibintu gutyo? Kuki mubyemera? Wabyemera gute? Muransubije ngo No. Kandi nibyo ndibwira ko ari byo. Ibyo mutekereza n’ibyo muvuga n’ibyo mukora bigomba kuba bisa. None se bihura gute ko aho njya mbihasanga, ikibazo gikemurwa na nde? Ni gute abana bakomeza kugwingira? Habuze iki se noneho? Na byo mwatubwira ngo ntibishoboka, twasabye ibi ariko ntabyo tubona ni yo mpamvu dukomeza kubona abana bagwingira.”

 

Musanze kugwingira kw’abana bijyana n’umwanda

Perezida Kagame yatanze ingero ku Turere tubiri avuga ko tumaze kumenyekana ko dufite abana bagwingiye, avuga ko turarenze ariko ashaka kuvuga tubiri aho usanga imibare iri hejuru ya 40%.

Yabajije umwe mu Bayobozi bahagarariye Musanze ati “Wari ubizi ko abana bagwingiye” Undi asubiza ati “Yes Afande, twarabimenye. Nta kibuze ibyafasha gukemura kiriya kibo byose birahari ikibazo ni uburyo tubikora.”

- Advertisement -

Perezida Kagame yibukije ko ikibazo cyo kugwingira kw’abana muri Musanze kimaze igihe kandi ngo yanakibwiye Min Gatabazi Jean Marie Vianney akiri Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, ndetse anamwereka ko abaturage bafite umwanda.

Ati “Kugira umwanda na byo ni ukugwingira. Ntabwo nzi ko Musanze yabuze ibyo kurya byahabwa abana bibarera, ntabwo nzi niba harabuze abantu bumva kugwingira aho bituruka n’uburyo byakemuka. Musanze si iya nyuma mu gihugu cyacu.”

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bagaragaza kugwingira kw’abana, nta gikwiriye kuba kibuze, ngo bikosorwe na bo ngo “ni ukuvuga ngo hari pilitiki, hari ubuyobozi bugwingiye nabwo, bikwiye kuba bikosorwa vuba na bwangu.”

Ikibazo cyo kugwingira kw’abana ngo kireba Abayobozi bose si abo mu nzego z’ibanze gusa

 

Ikiyaga cya Kivu cyafasha Karongi guhangana n’ikibazo cyo kugwingira kw’abana

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu Karere ka Karongi na ho hari ikibazo, asaba abayobozi baho kutemera kubana na byo.

Yabajije Umuyobozi wa Karongi, kuba baturiye ikiyaga cya Kivu, ndetse n’ibindi byangombwa bihari ariko hakaba hari abana bagwingiye, ati “Kubera iki?”

Umuyobozi uhagarariye Karongi yasubije ati “Nta cyabuze tugomba kubihindura.”

Perezida Kagame kuri iki kibazo yasabye abayobozi guhitamo kwegura cyangwa gukemura iki kibazo.

Ati “Nta yindi nzira ihari, bihinduke cyangwa namwe muhindurwe. Umuntu avuge ngo ibyo mutubwira gukora ntabwo mbyumva cyangwa simbishoboye nimushake abandi, naho bizaba ko mubeshya abantu babatora. Abantu barabatora bakabaha icyizere ngo nimutuyobore, ariko mwarangiza mukabagwingiza.”

 

Icyo imibare igaragaza ku kugwingira kw’abana mu Rwanda

Ubushakashatsi buvuga ku bipimo by’ibanze ku mibereho n’ubuzima by’Abaturarwanda (RDHS-VI 2019-20) bwasohowe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) tariki 3 Ukuboza, 2020  bwerekanye ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 5 mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira (stunted).

Icyo kigereranyo cyaragabanutse ugereranije na 38% yari mu bushakashatsi nk’ubu bwa 2014/15.

Muri rusange, 1% by’abana bari munsi y’imyaka 5 bafite ibiro bike bikabije ugereranyije n’uburebure bafite muri 2020 bavuye kuri 2% muri 2015.

Abana 8 mu bana 100 bari munsi y’imyaka 5 bafite ibiro bicye ugereranyije n’imyaka cyangwa amezi bafite (under-weight) muri 2020, ugereranije n’uko bari 9% muri 2015.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/abanyarwanda-baracyabyara-abana-benshi-umugore-wo-mu-cyaro-ageze-ku-mbyaro-4-3-dhs.html

Abayobozi mu nzego z’Ibanze bamaze iminsi mu mwiherero i Gashari mu Karere ka Rwamagana

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW