Amajyepfo: Umusaruro w’imyumbati warazamutse, abahinzi babura isoko

Abahinzi b’igihingwa cy’imyumbati mu Karere ka Kamonyi, Muhanga, na Ruhango babwiye UMUSEKE ko  imbuto bahawe yatumye umusaruro beza kuri hegitari uzamuka, ariko bagira ikibazo cyo kubura isoko.

                                    Imbuto Nshyashya yo mu bwoko bwa buryohe yatanze umusaruro ushimishije

Aba bahinzi bavuga ko imbuto y’imyumbati ya  gakondo bahingaga mu myaka yashize, nta musaruro yatangaga, ariko kuva aho Minisiteri y’Ubuhinzi na RAB babahereye imbuto nshyashya zongera umusaruro,  basarura toni ziri hagati ya  20 na 30 kuri hegitari.

Nsanzintwari François Umuhinzi w’imyumbati mu Karere ka Kamonyi, avuga ko uruganda rutunganya igihingwa cy’imyumbati ruherereye mu Murenge wa Kinazi, rwakira toni nkeya ugereranyije n’izo rwagombye kuba rutunganya ku munsi.Uyu muhinzi akifuza ko inzego zifite ubuhinzi mu nshingano zabafasha kubabonera isoko hanze y’igihugu kugira ngo umusaruro uruganda rutaguze ureke kwangirika.

Yagize ati “Ingufu  Leta yashoye mu kubashakira imbuto nziza, yakongera ikazishora ibashakira amasoko yo hanze.”

Nyirakazubwenge Eospa wo mu Karere ka Ruhango, yavuze ko  uwashaka gukora igenzura agamije kureba ko ikibazo cyo kubura isoko gihari, yasura abahinzi mu makoperative kuko yatungurwa no kubona toni nyinshi z”imyumbati   abahinzi bejeje zitaragurwa.

Ati ”Umusaruro twagemuraga toni 400 ku ruganda mu mwaka wa 2015 , mu myaka ibiri ishize twagemuye toni zirenga i 1000, kandi ntabwo ari izo tuba twejeje biterwa n’izo uruganda rukeneye.”

Umuyobozi wa Sendika Ingabo, Kantarama Césarie avuga ko kuva batangira icyumweru cyahariwe umwumbati (Cassava Week) aho bahuraga n’inzego zitandukanye kugira ngo barebere hamwe, ikibazo cy’indwara ya kabore yari yugarije imyumbati bifuza ko isimbuzwa indi nshyashya itanga umusaruro ushimishije.

Yagize ati ”Kugeza ubu  uruganda ntabwo rushoboye kwakira umusaruro w’abahinzi, gusa twakoranye inama n’Ubuyobozi bwarwo, twumvikana ko bagiye gukemura iki kibazo.”

Kantarama akifuza ko mu gihe  uruganda rutarabasha kwakira umusaruro wose abahinzi babonye, inzego zabafasha umusaruro wabo ukambukiranya imipaka.

Mu butumwa bugufi twahawe  na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi , bwavugaga ko  inzego za Leta n’izo abikorera zifite ubuhinzi mu nshingano, zivuga ko gukemura ikibazo cyo gushakira amasoko abahinzi zabitangiye, kuko n’ifu y’imyumbati yoherezwa hanze y’igihugu ifite amasoko mu mahanga.
Imbuto Nshya yatumye umusaruro uva kuri toni 10 bezaga kuri hegitari bakaba babona toni 20 na 30 ku buso bwa hegitari
Nsanzintwari François Umuhinzi w’imyumbati mu Murenge wa Nyamiyaga Karere ka Kamonyi avuga ko bejeje toni nyinshi z”imyumbati babura isoko

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW