Ba Offisiye bakuru ba Congo bagiranye ibiganiro n’abo mu Rwanda i Kigali

Mu ruzinduko rw’akazi arimo mu Rwanda, Umugaba Mukuru w’Ingabo za DR.Congo, Gen Célestin Mbala Munsense n’abandi ba Offisiye bamuhereke bagiranye ibiganiro na ba Offisite bakuru mu Rwanda byibanze ku mutekano w’Akarere.

Ifoto ya Gen Célestin Mbala Munsense n’intumwa ayoboye bari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura n’abandi ba Offisiye Bakuru

Uru ruzinduko Gen Célestin Mbala Munsense arimo i Kigali, rukuriye igitero cyagabwe n’abo byaketswe ko ari umutwe wa M23 kuri Gurupema ya Jomba muri Teritwari ya Rutshuru, mu ijoro rya tariki 7 Ugushyingo, 2021.

Gen Célestin Mbala Munsense uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, kuri uya wa Gatatu yagiranye ibiganiro n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura byabereye ku cyicaro gikuru cy’ingabo, Kimihurura.

Urubuga rwa Minisiteri y’ingabo mu Rwanda (mod) ruvuga ko baganiriye ku ishusho y’umutekano w’Akarere, ndetse no kurwanya imitwe y’iterabwoba.

Gen Célestin Mbala Munsense yagize ati “Intumwa zacu ziri hano kuganira ku mugambi washyizweho n’ibihugu duturanye hagamijwe kurwanya imitwe y’iterabwoba, n’ibindi bibazo birenze igihugu kimwe.

Ibi birashimangira inama z’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe zo gufatanyiriza hamwe guhangana n’inzitizi zibangamiye iterambere rusange.”

Gen Mbala Munsense yongeyeho ko ibiganiro by’intumwa ayoboye n’abo ku ruhande rw’u Rwanda byibanze no kureba uko bahuza imbaraga mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ku mipaka ya buri gihugu mu rwego rwo gukomeza gufatanya kubaka iterambere ry’abaturage.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo yanavuze ku gitero giheruka bikekwa ko cyagabwe na  M23 ku butaka bwa DR.Congo, avuga ko igisirikare cyahisemo gutegereza ibizava mu igenzura ry’urwego rwa EJVM.

Ati “Twahisemo guha umwanya urwego nzenzuzi ruhuriweho (Expanded Joint Verification Mechanism, EJVM) ngo rukore akazi karwo, rutange amakuru nyayo ku byabaye.”

- Advertisement -
Gen Célestin Mbala Munsense ubwo yari ageze mu Rwanda

 

Inyeshyamba zateye DR.Congo zasohoye itangazo ko ari ARC

Hari video yakwiye ku mbuga nkoranyambaga y’abantu bambaye imyambaro ya gisirikare ya FARDC biyita Armee Revolutionnaire Congolaire (ARC). Uwiyise umuvugizi wabo avuga ko igitero giheruka kubera muri Rutshuru ntaho gihuriye n’u Rwanda cyangwa Uganda.

Uyu wiyita Major Willy Ngoma avuga ko ibyavuzwe bavuze muri Uganda tariki 14 Mutarama, 2017 ari bwo bavuye muri Uganda bajya muri Congo batashye, akavuga ko byakunze kuvugwa n’Umuvugizi wa M23, Jean Bertrand Bisimwa.

Uyu Bisimwa na we kuri Twitter yakoze share ya video y’aba barwanyi iri mu rurimi rwa Lingala rukoreshwa muri DR.Congo. Birasa naho abakoze kiriya gitero giheruka ari M23 yahinduye izina yitwa ARC.

Ibiganiro byabo byibanze ku isura y’umutekano mu Karere

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO @MoD Website

UMUSEKE.RW