Bahuguriwe korora inkoko, ariko bategereje inkunga bemerewe na RAB ifatanyije na Enabel

Rwamagana: Aborozi b’inkoko bo mu Murenge wa Nyakaliro mu Karere ka Rwamagana bahawe amahugurwa yo kunoza ubworozi bw’inkoko basabwa kwibumbira hamwe muri koperative bagafashwa kubona inguzanyo yo kuzamura ubwo bworozi ariko ngo ibyo bijejwe bayobewe irengero ryabyo.

Nyakaliro aborozi b’inkoko bahuguwe bizezwa guhabwa nkunganire ya 50% ariko baheze mu kirere cy’igihe izabonekera

Muri Werurwe 2021, nibwo aba borozi b’inkoko batangiye guhugurwa n’umushinga wa RAB wo guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi uterwa inkunga n’ikigo cy’iterambere cy’u Bubiligi (Enabel) Ishami ry’u Rwanda.

Aya mahugurwa ngo yari yahawe igihe cy’amezi atanu, gusa itsinda ryari ryarahawe inkoko zo guhugurirwaho, babwirwa ko nizitangira gutera bazahabwa ubufasha ariko amezi abaye abiri ziteye, babaza aho bigereye bagasubizwa kuba bategereje.

Aba borozi bahugurwaga n’umufashamyumvire wahurizaga hamwe amatsinda abiri yo mu Murenge umwe, itsinda rimwe rikagirwa n’aborozi 30. Aba borozi b’inkoko baganiriye n’UMUSEKE bo mu Murenge wa Nyakaliro, bo ngo bujuje ibisabwa ngo bahabwe inguzanyo ariko ntibamenye irengero ryabyo, nyamara bari barijejwe ko inguzanyo bazahabwa bazishyurirwa 50% ya nkunganire.

Umwe mu borozi bibumbiye muri iyi koperative Tworore Neza Nyakaliro (KOTWONYA), avuga ko bahugurwa bahawe imfashanyigisho y’inkoko zitanga inyama 150 n’izitanga amagi 350 bazihabwa nk’itsinda ry’abantu 60 bagize amatsinda abiri y’Umurenge wa Nyakaliro.

Avuga ko amahugurwa yagombaga kumara amezi atanu ibindi bikaza mu gihe inkoko bahawe zateye, izibyara inyama zikagurisha, gusa ibi byose ngo byagezweho amezi abiri ashize.

Ati “Icyari gisigaye kwari ugutanga imishinga yacu maze bakaduha inguzanyo iriho nkunganire ya 50% itangwa na RAB na Enabel Rwanda, kugeza ubu iyo tubajije baratubwira ngo tube twihanganye, tukibaza ngo tuzihangana kugeza ryari. Ikiduteye impungenge iyo tubajije muri Enabel batubwira ko nta nkunganire bazaduha.”

Yakomeje avuga ko ngo abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi babagiriye inama yo gukoresha 50% yabo bubaka, gusa ngo bibaza uko byagenda bubatse ntibahabwe iyo nkunganire.

Yagize ati “Ubu se nidufata amafaranga y’uruhare rwacu tugatangira kubaka, barangiza bakaduhinduka twagana he? Baduhe umurongo ufatika tumenye ngo ni ryari tuzafashwa kubona iyo nkunganire ya 50%.”

- Advertisement -

Perezida w’iyi Koperative Tworore Neza Nyakaliro (KOTWONYA), aba borozi bagiriwe inama yo gushinga, na we ntabwo abusanya n’uyu mworozi, ashimangira ko ibyangombwa nkenerwa basabwe byose babibonye ariko ngo ntibazi aho ayo mafaranga y’umuterankunga yaheze.

Ati “Twe twibaza n’igihe bazaduhera impamyabushobozi (Certificate), ubwabo batugiriye inama yo gukora koperative tugahabwa amafaranga kugeza ubu twabonye ibyangombwa by’agateganyo kandi n’ibyo mu Kigo cy’Igihugu cy’Amakoperative bya burundu biri hafi, ariko baratubwira bati mube mutegereje turacyabiha umurongo none twaheze mu rungabangabo.”

Aba borozi b’inkoko barasaba ko bakurwa mu gihirahiro bagahabwa ibyemezo by’uko bahawe amahugurwa y’ubworozi bw’inkoko ndetse bakanabwirwa igihe bazahererwa iyo nkunganire.

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, umukozi mu ishami rishinzwe ubworozi bw’amatungo magufi utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara, avuga ko iyi nkunganire abaturage bavuga ntayihari ahubwo ko aba borozi icyo basabwa ari ukuzuza impapuro zo guhabwa inguzanyo.

Gusa anavuga ko guhugurwa bigikomeza.

Ati “Ariko amahugurwa arakomeje ntabwo ararangira, ntaho byanditse ko bazahabwa inkunga, bagomba gutegereza iby’amabanki aho amafaranga azanyuzwa bagasaba inguzanyo uko bisanzwe. Nta nkunga ihari bazasaba inguzanyo mu ma banki, Enabel ibishyurire 50% ku bazatsinda kandi sinkeka ko ari bo bazatsinda. Haracyakorwa ibiganiro kandi nibirangira hagati ya Enabel, BRD n’ayo ma banki bizakorwa.”

UMUSEKE wifuje kumenya icyo ubuyobozi bwa Enabel Rwanda buvuga kuri ibi byavuzwe haruguru, maze Umutekinisiye mu bijyanye n’ubworozi muri Enabel Rwanda, Celestin, wifuje ko twakoresha izina rye rimwe kuko rihagije, yavuze ko nta nkunganire bemereye aborozi bari guhugurwa na RAB.

Yagize ati “Enabel ifite umushinga irigukora ku guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi, hari abafatanyabikorwa turi gukorana harimo na RAB iri guhugura aborozi b’inkoko n’ingurube. Twe nta nkunganire ya 50% y’inguzanyo tuzaha abo borozi, mwababwira bakatuvugisha nkabasobanurira neza kuko wasanga barabisobanuriwe nabi. Igiteganyijwe ni amafaranga tuzaha BRD y’inguzanyo azaba agenewe aborozi b’inkoko n’ingurube, kandi nibimara kujya mu murongo bizatangazwa ku mugaragaro.”

Uyu mushinga RAB iri guhugura aborozi b’amatungo magufi nk’inkoko n’ingurube ukaba ukorera mu turere 10 tw’igihugu, amakuru dukesha RAB, aborozi b’amatungo magufi baracyigishwa ku bworozi bw’inkoko n’ingurube. Hakaba hari abafashamyumvire 118 mu borozi b’inkoko bari guhugurwa, buri mufashamyumvire na we akareberera amatsinda abiri yo mu Murenge umwe agizwe n’abantu 30 kuri buri tsinda.

Mu Karere ka Rwamagana, uyu mushinga uri gukorera mu Mirenge 10, buri murenge ukagira amatsinda abiri buri tsinda rigizwe n’abantu 30. Mu Murenge wa Nyakaliro hari guhugurwa aborozi b’inkoko 60 bafashwa n’umufashamyumvire umwe.

Aba borozi bw’inkoko bo mu Murenge wa Nyakaliro muri Rwamagana nk’uko babyivugira  bari babwiwe ko 50% ya nkunganire yemewe ku nguzanyo y’umuntu ku giti cye itarenze miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda, naho ku bihurije hamwe muri Koperative umushinga nturengerezwe inguzanyo ya miliyoni 50Frw.

Iyi koperative KOTWONYA aba borozi bashinze ifite icyicaro  mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Nyakaliro, aba borozi bamwe muri bo bamaze kuba buzuza imishinga yabo, yewe harimo na bamwe bamaze kuba bivuganira n’amabanki azabaha 50% y’uruhare rwabo gusa ntibazi niba ibyo bakora bijyanye n’umushinga bahuguriwemo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW