Bijoux uzwi muri Filime ya Bamenya na Sentore basohoye itariki y’ubukwe

Umukinnyi wa filime nyarwanda Munezero Aline wamenyekanye cyane muri Bamenya Series nka Bijoux we n’umukunzi we Lionel Sentore usanzwe uririmba injyana gakondo bashyize hanze itariki y’ubukwe bwabo.

                                Aba bombi bagiye kubana ngo barashyira hanze ubutumire vuba

Nk’uko bigaragara kuri “Save the Date” y’aba bombi bitegura kurushinga, ubukwe bwabo buteganyijwe kuba tariki ya 8 Mutarama 2022.

Urukundo rw’aba bombi rwamenyekanye muri Kanama uyu mwaka wa 2021, ubwo Bijoux yatangazaga ko ari mu rukundo na Lionel Sentore uririmba ijyana gakondo akaba asanzwe aba ku mugabane w’u Burayi.

Ubwo yahishuraga iby’urukundo rwabo yabinyujije mu magambo yuje imbambutima nyinshi, nk’aho yagize ati “gukundwa ni ubusa ariko gukundwa ni ingenzi. Ariko gukunda ugakundwa ni buri kimwe, ndagukunda Lionel Sentore.”

Aba bombi bahuriye ku kuba barigezee kujya mu rukundo ariko bakabivamo, urugero rwa hafi, Munezero Aline (Bijoux) muri Kanama 2020 yambitswe impeta y’urudashira “fiançailles”, gusa yaje kuba akora ibitatinyukwa n’umwari uwo ariwe wese, maze aca agahigo ubwo yasubizaga impeta yari yambitswe na Benjamin Abijuru.

Abajijwe ku mpamvu zamuteye gusubiza impeta yari yambitswe, Bijoux yasubije ko hari ibyo yasanze batumva kimwe,akemeza ko utabana n’umuntu mufite ibyo mudahuza.

Ni mu gihe kandi na Lionel Sentore nawe yari yarambitse impeta umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa ry’ubwiza “Miss Rwanda 2014” witwa Mahoro Anesie, gusa Sentore yaje gusubizwa impeta nawe.

Munezero Aline uzwi nka Bijoux n’umwe mu bakinnyi ba abanyarwandakazi bamaze kubaka izina muri uru ruganda rwa cinema, akaba yarakinnye muri filime zakunzwe n’abatari bake nka Bamenya Series, City Maid n’izindi.

                                                                             Save the Date ya Bijoux na Sentore

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW