Cyuma wanyuzaga ibiganiro kuri YouTube yakatiwe imyaka 7 – Haravugwa iki?

Niyonsenga Dieudonné wiyise Cyuma Hassan nyuma yo gushinga umuyoboro wa YouTube witwa Ishema TV yakatiwe gufungwa imyaka 7 ku byaha yari yagizweho umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Cyuma Hassan yiyongereye ku bandi bakoresha YouTube na bo bari gukurikiranwa n’Inkiko ku byaba byo kubiba urwango bakoresheje imiyoboro yabo

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo, 2021 nibwo Urukiko Rukuru rwasomye icyemezo ku kirego cy’ubujurire cyatanzwe n’Ubushinjacyaha ku mikirize y’urubanza rwa mbere.

Urukiko rwanzuye ko Niyonsenga Dieudonné wiyise Cyuma Hassan akatiwe igihano cyo gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw, ndetse agahita atabwa muri yombi agafungwa.

Yaregwaga ibyaha 4  Gukoresha inyandiko mpimbano, Gusagarira inzego z’umutekano, Kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru no Gukoza isoni inzego z’umutekano. Ibi byaha byosoye Urukiko rwavuze ko bimuhama.

 

Cyuma Hassan yavuze ko azajurira

Mbere gato y’uko hasakara amafoto y’abashinzwe umutekano bari aho atuye, Cyuma Hassan yabwiye Umunyamakuru w’Ijwi rya America ko azajurira.

Ibi byanemejwe na Me Gatera Gashabana umwunganira na we wabwiye Ijwi rya America ko bagiye kureba uko bajuririra iki cyemezo.

Niyonsenga Dieudonné afite amahirwe yo kujuririra Urukiko rw’Ubujurire.

- Advertisement -

 

Urukiko rwihanukiriye?

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu avuga ko Niyonsenga yashatse kubona amakuru yitwaje Itegeko ryo kubona amakuru nk’Umuturage usanzwe mu bihe byari bikomeye.

Icyo gihe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 igihe yari akomeye byasabaga ko Umunyamakuru yerekana ikarita ya RMC ko ari mu mwuga w’Itangazamakuru ubundi agakomeza akazi ke.

Mutuyeyezu avuga ko bigoye kuvuga ku cyemezo cy’urukiko ariko agasanga igihano gishobora kuba cyatanzwe habayeho kureba uburemere bwa buri cyaha Niyonsenga aregwa.

Gusa, Mutuyeyezu avuga ko hazakomeza kubaho impaka ku bijyanye n’ibyaha yahamijwe bijyanye n’ibyangombwa by’umwuga w’Itangazamakuru.

Ati “Icyo gutindaho (controversy) kiri ku Ikarita y’Itangazamakuru, kadni ntekereza ko izo mpaka zizakomeza, ese ikigira Umunyamakuru ni ikarita itangwa na Rwanda Media Commission? Itegeko rivuga ko RMC, ari yo itanga uruhushya ku muntu ukorera Itangazamakuru mu Rwanda, niba ntarwo yari afite agasakirana n’inzego z’umutekano, ntekereza ko kiri mu byo azize.”

Ibyaha Niyonsenga yahamijwe n’Urukiko Rukuru byakozwe muri Mata, 2020 mu gihe cya Guma mu Rugo.

Cyuma yakunze gukora ibiganiro ku iyimurwa ry’abaturage muri Kangondo II ahazwi nka Bannyahe, yigeze kotswa igitutu n’abakoresha Twitter bamushinja gutegura abo azakorana na bo ibiganiro atambutsa kuri YouTube bakavuga bakabya mu makuru batanga.

Yakoreye RC Musanze, nyuma akorera Ishema TV, ajya no kuri Flash FM nyuma ahava afungura umuyoboro wa YouTube witwa Ishema TV anyuzaho ibiganiro bye.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW