Dr Kayumba uregwa gusambanya umukozi we wo mu rugo yaburanye Ubujurire asaba kurekurwa

Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yaburanishije urubanza rw’ubujurire rw’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, Dr Christopher Kayumba.

Dr Kayumba Christopher ni umwe mu bakunze kumvikana kuri Radio asesengura politiki (Archives)

Ni ubujurire ku ngingo y’ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo. Uregwa yasabye urukiko kurekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Ubushinjacyaha buramurega ibyaha byo Gusambanya ku gahato umuntu mukuru. Uregwa arabihakana akavuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki.

Dr Christopher Kayumba yagaragaye ku ikoranabuhanga rya Skype yambaye impuzankano y’iroza iranga abagororwa, yari muri Gereza Nkuru ya Nyarugenge.

Umunyamategeko umwunganira Jean Bosco Ntirenganya Seif we yari mu cyumba cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Kayumba watindanye ijambo asobanura impamvu z’ubujurire bwe, yabwiye urukiko ko Umucamanza ku rwego rwa mbere yafashe icyemezo kimufunga by’agateganyo hari ingingo z’amategeko yirengagije ku bushake.

Muri izo ngingo Dr Kayumba avuga ko zimwe muri zo zijyanye n’itangwa ry’ibimenyetso mu nkiko kandi ko Umucamanza yagombye kuba yararebye impamvu zose ababuranyi batanze.

Avuga ko ibyaha Ubushinjacyaha bumurega bitabaye, ahubwo ko ikirego cyabwo gishingiye ku mpamvu za politiki.

Ku ikubitiro Kayumba yarezwe gusambanya ku gahato uwari umukozi we wo mu rugo Gorette Yankurije mu mwaka wa 2012. Yarezwe kandi gushaka gusambanya ku gahato umwe mu banyeshuli yigishaga muri Kaminuza mu ishuli ry’Itangazamakuru, Miss Fiona Muthoni mu mwaka wa 2017.

- Advertisement -

Ariko icyo cyaha cyo Gushaka gusambanya umunyeshuli yigishaga urukiko rwagitesheje agaciro ruvuga ko ibyo uwamureze avuga ari amagambo atagira ibimenyetso biyashyigikira.

Urukiko rwamuketseho gusambanya uwari umukozi we wo mu rugo ruhita rutegeka ko aba afunzwe by’agateganyo.

 

“Agishinga ishyaka ngo hari abamuhamagaye bamusaba kwitandukanya na ryo”

Dr Kayumba yasobanuye ko nyuma y’iminsi ibiri ashinze ishyaka riharanira Demokarasi mu Rwanda (RPD) ariko rikaba ritaremerwa gukorera ku mugaragaro mu Rwanda, ngo ibinyamakuru byegamiye kuri Leta (uregwa yemeje ko binaterwa inkunga na Leta), ngo byahise bisohora inkuru zikubiyemo ibirego ari kuburana.

Avuga ko ibyo byamwanditsweho ari na byo Ubushinjacyaha bushingiraho ikirego.

Asobanura uburyo ikirego cye gishingiye kuri politiki, Dr. Kayumba yavuze ko hari abantu yita ko “bakomeye” atavuze mu mazina n’imyirondoro yabo bahuye na we bamusaba guhamagaza itangazamakuru akitandukanya n’ishyaka yashinze arabyanga.

Abo, Kayumba yabwiye Urukiko ko bamuburiye ko kutitandukanya n’ishyaka rye RPD “bizamuviramo gufungwa” kandi ko ntacyo inkiko zizabikoraho.

Dr Kayumba yabwiye Umucamanza ko iyo agereranyije imikorere y’Ubushinjacyaha bwa none ntaho itaniye n’iy’Ubushinjacyaha bwo ku butegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana.

Umucamanza yahise amugarura mu murongo amwibutsa ko atandukira kuko mu byo yajuririye hatarimo igereranya ry’imikorere y’Ubushinjacyaha ku butegetsi buriho n’ubwo ku bwa Habyarimana.

Dr Kayumba yavuze ko umutangabuhamya Yankurije Gorette umurega kumusambanya ku gahato ari “Umubeshyi”.

Yibaza uburyo yavuze ko yasambanyijwe ku gahato mu mwaka wa 2012 mu kwezi atibuka.

Uyu mutangabuhamya mu bibazo yabajijwe harimo kumenya niba Dr Kayumba asiramuye cyangwa adasiramuye.

Ibi na byo Dr Kayumba abitindaho, agasaba Urukiko kuzabisesengura rukamenya ukuri kwabyo kuko umutangabuhamya yemeza ko atibuka niba uwo arega asiramuye cyangwa adasiramuye

Umunyamategeko Ntirenganya wunganira Dr Kayumba na we akemanga icyemezo cy’Umucamanza ku rwego rwa mbere gifunga by’agateganyo Dr Kayumba. Avuga ko hatigeze hagaragazwa impapuro za Muganga nka bimwe mu bimenyetso ndakuka byagaragaza ko koko Kayumba yasambanyije ku gahato uwari umukozi we.

Avuga kandi ko mu buhamya bwe, uwareze Kayumba atabasha kugaragaza imiterere y’inzu avuga ko yabanagamo na Kayumba.

Ikindi uyu Munyamategeko avuga ko gitangaje ni urutonde rw’abatangabuhamya avuga ko inyandiko mvugo zabo zitashyizwe muri dosiye kuko Ubushinjacyaha bwasanze bashinjura uregwa.

Agasaba ko uwo yunganira yarekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Nta byinshi Ubushinjacyaha bwavuze mu iburanisha rya none. Bwavuze ko uregwa n’ubwunganizi batagaragaza ko hari ingingo z’amategeko zaba zarirengagijwe mu gufata icyemezo gifunga by’agateganyo umunyapolitiki Kayumba.

Ubushinjacyaha bukomeza gushimangira ko hari abatangabuhamya bashinja Kayumba ibi byaha byo gusambanya ku gahato umuntu mukuru.

Bugasaba ko icyemezo cy’Umucamanza wa mbere cyahama uko kiri, Dr Kayumba agakomeza gufungwa by’agateganyo mbere y’urubanza mu mizi.

Ku itariki 10 uku kwezi ni bwo Urukiko ruzafata icyemezo cyo gufunga cyangwa gufungura by’agateganyo Dr Christopher Kayumba akaburana ari hanze cyangwa afunzwe.

Ni ku nshuro ya Kabiri umunyapolitiki Kayumba afungwa. Kuva mu mpera z’umwaka wa 2019 kugeza mu mpera za 2020 yafunzwe aregwa guteza umutekano muke ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/urukiko-rwanzuye-ko-dr-kayumba-christopher-afungwa-iminsi-30.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: VOA

UMUSEKE.RW