Dr Sezibera yanenze serivise ya MTN Rwanda “ngo ntijyanye n’u Rwanda dushaka”

Sosiyete ya MTN Rwanda yokejwe igitutu nyuma ya servise itanoze ku bakiliya bayo bakoresha Internet, umwe mu bagaragaje kutishimira iyi servise ni Sen Richard Sezibera wavuze ko servise ya MTN itandukanye n’icyerekezo cy’u Rwanda.

Dr Richard Sezibera ni umwe mu banyepolitiki b’inararibonye mu Rwanda

Dr Richard Sezibera wabaye Minisitiri w’Ubuzima na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, ndetse na Senateri ndetse na Ambasaderi wihariye w’u Rwanda muri America no mu bihugu bya America y’Amajyepfo yanditse yinubira serivise ya MTN itanoze.

Ati “U Rwanda dushaka, na MTN Rwanda ntaho bihuriye pe!!! Serivise mbi cyane!”

Ubutumwa bwa Dr Sezibera bwavuzweho byinshi n’abakoresha Twitter, bamwe bavuze ko na byo ubwo bikeneye ko Perezida Paul Kagame amanuka akabikemura.

Lavie Mutanganshuro ati “Ndatekereza ko RURA nay o itegereje Paul Kagame ngo agire icyo akora, ikibazo kimaze igihe kirekire kandi basa naho ntacyo kibabwiye…”

Kizito Safari we ati “Ikibazo nkibona muri RURA itagira icyo ibikoraho. Ibi ni ubufatanyacyaha.”

Nyuma y’ubu butumwa n’ubundi bwabuherekeje, Sosiyete ya MTN Rwanda yanditse kuri Twitter yisegura.

Iti “Bakiriya bacu, turabamenyesha ko bitewe n’ikibazo cya tekinike, mushobora guhura n’imbongamizi mu gukoresha interineti ya 3G. Mutwihanganire mu gihe turi gukora ibishoboka byose ngo ikibazo gikemuke. Murakoze.”

Ndabaga Yvette Shumbusho, ushinzwe imibanire myiza ya Sosoyete ya MTN Rwanda n’abakiliya bayo, yabwiye Umuseke ko habayeho ikibazo technique kandi abakozi bari kugerageza kugikemura.

- Advertisement -

Ati “Twanditse ubutumwa tumenyesha abakiliya ko ikibazo tukizi kandi tubamenyesha ko turi kugikoraho ngo Internet isubireho, ni ikibazo cya technique cyabaye, igihe gikemutse turahita tubamenyesha.”

Uretse Internet hari umwe mu batuye i Rubavu wabwiye Umuseke ko abantu bamushatse kuri telefoni ye bakamubura kandi iri ku murongo.

Sosiyete ya MTN Rwanda yahawe n’Ikigo Ngenzuramikorere RURA igihe ntarengwa cy’uku kwezi k’Ugushyingo ngo ibe yakemuye ibibazo by’ihuzanzira (Network) byakomeje kugenda byigaragaza ku bakiliya bayo hirya no hino mu gihugu ndetse no muri Kigali.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/mtn-yahawe-igihe-ntarengwa-cyo-gukemura-ibibazo-biri-muri-service-zo-guhamagara-na-internet.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW