Fizzo Mason ufata Jay Polly nk’umubyeyi we yateguje gusiba icyuho yasize

Niyikiza Fidele uzwi nka Fizzo Mason ukorera umuziki mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’uRwanda yashyize hanze indirimbo nshya  yise “Nibwo nkiza” yavuze ko yiteguye byeruye kuziba icyuho cyasizwe na  nyakwigendera Jay Polly muri Hip Hop nyarwanda.

Fizzo Mason wiyemeje gusiba icyuho cyasizwe na Nyakwigendera Jay Polly mu njyana ya Hip Hop

Uyu muraperi avuga ko ari nk’umwana wa Jay Polly kuko ariwe wamuhaye umurongo wo kwinjira mu muziki akaba yarashegeshwe n’urupfu rw’inshuti ye bari bafitanye umushinga w’indirimbo itarabashije kujya ahabona.

Iyi ndirimbo “Nibwo nkiza” yayikoranye na The Bless nawe wo muri kariya Karere ka Musanze, The Bless ni umwe mu bahanzi beza baririmba injyana ya Afrobeats na R&B , yigize kwamamara mu gihugu hose nyuma umuziki we uza kugenda biguru ntege.

Muri iyi ndirimbo, uyu muraperi agira ati “Bakimenya ko naje barahanga bafatwa na konyaje barakubitwa bajya kure y’injyana mpita mfatiraho,..”

“Nibwo nkiza” bwa mbere yakozwe mu mwaka wa 2016, icyo gihe nta mashusho yari ifite, uyu muhanzi yayisubiyemo mu buryo bugezweho kubera ubusabe bw’abakunzi be, amajwi yanonosowe na Leon Touch ukorera i Musanze mu gihe amashusho yatunganyijwe n’uwitwa Prince Layer nawe arazwi cyane muri kariya Karere.

Ati “Yose yakorewe muri Musanze ikorwa n’abanyamusanze kubera bwa bufatanye, twabanje gutekereza gukorana cyane ibintu byiza.”

Agaruka kuri Nyakwigendera Jay Polly, Umuraperi Fizzo Mason yagize ati ” Jay Polly navuga ko yari umubyeyi kandi yabyaye abana benshi nanjye ndimo, niwe watumye ninjira mu muziki nkora indirimbo ya mbere yanjije mu kibuga.”

Akomeza agira ati “Sinatinya kuvuga ko ndi umwana we yasize, yateye imbuto nziza, ntabwo nakabya banyitege cyane ubutumwa Jay Polly yasize ngiye kubutanga, ngiye gushyira itafari kuri Hip Hop nyayo.”

Fizzo Mason ari mubaraperi bakunda kumvikana ahangana n’abaraperi  bagenzi be (Beef) mu mujyo wo gukuza umuco w’iyi njyana.

Afite indirimbo zirimo “Imirishyo”, “Feri”, “Fitina” yakoranye na Jay C, “Game zanjye” yakoranye na Pacifica wi Rubavu n’izindi nyinshi yahuriyemo n’abahanzi biganjemo abakorera muzika mu Karere ka Musanze.

- Advertisement -
                      Umuraperi Fizzo Mason na The Bless bakoranye iyi ndirimbo

Reba amashusho y’indirimbo “Nibwo nkiza” ya Fizzon Mason na The Bless

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW