Gatsibo: Hari abaturage bahaye Mudugudu amafaranga ya Mituelle ariko bagorwa no kwivuza

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gitoki,  mu Kagari ka Karubungo mu Mudugudu w’Isangano mu Karere ka Gatsibo bavuze ko bahaye amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza Umuyobozi w’Umudugudu ariko uwo muyobozi ntahite ayabatangira nk’uko bari babyizeye none bamwe ntibabona uburyo bwo kujya kwivuza.

Ibiro by’Akarere ka Gatsibo

Aba baturage babwiye Radio Rwanda  ko bahaye amafaranga Umuyobozi w’umudugudu mu bihe bitandukanye ngo ajye kubishyurira umusanzu nyuma azabahe inyemezabwishyu, ariko bategereje barazibura, bagakeka ko amafaranga yabo yakoreshejwe ibindi bikorwa.

Umwe yagize ati “Ikibazo Seburo [avuga Umuyobozi w’Umudugudu] twamuhaye amafaranga ibihumbi cumi na bitanu (15, 000frw) habaye umukwabo. None ubu turajya kwivuza bakatubwira ngo ntabwo turi kwibona muri mashine.”

Undi na we yagize ati “Njye ndasaba ko narenganurwa nkabona Mituelle yange nkajya kwivuza. Ubu nararwaye ari na cyo cyatumye njya kwivuza, bakambwira ngo ntabwo natanze mituelle, ndaza njya kwivuza muri Farumasi  kandi naratanze mituelle.”

Umuyobozi w’Umudugudu Seburo Chrisostome ushyirwa mu majwi yavuze ko ibyo abaturage bavuga ko atari ukuri kuko amafaranga yakiriye ari ay’umuturage umwe kandi na we yamaze kuyamusubiza.

Yagize ati “Mituelle amafaranga nafashe narayasubije, nayahaye Gitufu ni we wanayajyanye. Ni ay’umuturage umwe gusa. Ndabizi ko hari abatarabona inyemezabwishyu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Mushumba John yavuze ko aya makuru  batari  bayazi bityo ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa.

Yagize ati “Niba amafaranga yabo barayatanze ntajye aho agomba kujya, bakaba barayahaye umuyobozi runaka bakaba batarayatanga, uwo Muyobozi akurikiranwe. Ubwo turakurikirana byihuse kugira ngo umuturage abe yavurwa.”

Iki kibazo si ubwa mbere kigaragara muri aka Karere kuko nabwo mu myaka ibiri ishize cyagaragaye mu Murenge wa Kabarore.

- Advertisement -

Kugeza ubu abantu basaga 20 bagaragaje iki kibazo aho bavuga ko abarimo Mudugudu batwaye amafaranga none bakaba  batazi irengero ryayo kuko bayatanze nk’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW