Inama ku ishoramari rya Afurika yasubitswe kubera ubwoko bushya bwa Covid-19

Inama mpuzamahanga yigaga ku ishoramari rya Afurika(Africa Investment forum) yari iteganyijwe gutangira kuwa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza 2021,I Bidjan muri Cote d’Ivoire yasubitswe hagamijwe kwirinda  ubwoko bushya bwa Coronavirus bwiswe Omicron.

                           Iyi nama yasubitswe kubera ubwoko bushya bwa Coronavirus bwiswe “Omicron”

BBC yatangaje ko abakuru b’ibibihugu byari biteganyijwe ko bitabira iyi nama barimo Perezida Paul Kagame, Felix Tshisekedi, Samia Suluhu Hassan, Nana Akufo-Ado na Cyril Ramaphosa bahise bahagarika kujyayo.

Perezzida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere(AFDB),Akinwumi Adesina,yavuze ko umubare munini w’abantu bari kwitabira bavuye mu bihugu bitandukanye batabashije kuza iAbidjan kubera ibibazo mu ngendo z’indege bitewe n’ubwoko bushya bwa Covid,Omicron.

BBC itangaza ko abantu b’ingenzi nk’abashoramari n’abanyamigabane  muri AFDB batashoboye kuza iAbidjan nk’uko byari biteganyijwe ari yo mpamvu iyi nama yasubitswe.

Byari biteganyijwe ko  muri iyi nama higwa imishinga 47 .Muri iyo mishinga harimo iya gari ya moshi yo muri Afurika y’Iburasirazuba,umushinga w’uruganda rukora inkingo muri Afurika n’umuhanda mugari wa Lagos –Abidjan.

Nibura miliyari 110 z’amadolari ya Amerika byari byitezwe ko zizemerwa n’abafatanyabikorwa banyuranye muri iyi nama.

Iyi nama, ubusanzwe iba buri mwaka .Yaherukaga kuba mu mwaka wa 2019 kuko mu mwaka 2020 nabwo yasubitswe kubera COVID-19.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW