Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza yagejejwe mu Rwanda ivuye muri Uganda

Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II irimo gutambagizwa mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth) mbere y’imikino izahuza ibi bihugu umwaka utaha wa 2022 yagejejwe mu Rwanda aho igomba kumara iminsi ine.

Inkoni y’Umwamikazi w’Ubwongereza yagejejwe mu Rwanda ivanywe muri Uganda

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 9 Ugushyingo 2021, nibwo iyi nkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza “Birmingham 2022 Queen’s Baton” yagajejwe i Kigali ivanywe muri Uganda.

Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza izazazengurutswa mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali mbere yo gukomezanywa muri Tanzania no mu bindi bihugu.

Ubwo iyi nkoni yagezwaga mu Rwanda, bamwe mu bayishyikirijwe ni Munezero Valentin na Musabyimana Penelope begukanye imidari y’umuringa mu marushwana ya Commonwealth mu 2017, bakaba baregukanye iyi midari mu mikino y’intoki ikinirwa ku mucanga izwi nka Beach Volleyball.

Mu gihe cy’iminsi ine iyi nkoni izamara mu Rwanda, izazengurutswa mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwerekana iterambere igihugu kigezeho, izajyanwa kandi ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ndetse inajyanwe muri Pariki y’ubukerarugendo ya Nyandungu.

Mu handi izagezwa ni mu ishuri rya Lycee de Kigali mu rwego rwo guhuza uburezi na siporo, izanagezwa mu kibuga cya Cricket giherereye i Gahanga mu Kararere ka Kicukiro, izanajyanwa mu ngoro y’amateka yo kubohora Igihugu iri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Ni ku nshuro ya gatatu iyi nkoni igejwejwe mu Rwanda nyuma  y’umwaka wa 2017 no mu mwaka wa 2014.

Inkoni y’Umwamikazi w’Ubwongereza itambagizwa mu bihugu 72 bigize umuryango w’ibikoresha ururimi rw’icyongereza “Commonwealth”, ikaba itambagizwa mbere y’uko imikino ihuza ibihugu bigize uyu muryango itangira.

Izasubizwa mu Bwongereza tariki ya 28 Nyakanga 2022, ubwo imikino ihuza ibi bihugu izaba igiye gutangira i Birmingham.

- Advertisement -

Iyi nkoni y’Umwamikazi w’Ubwongereza ni ku nshuro ya 16 izengurutswa mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW