Isaac Rabine yasohoye indirimbo yise “Ubwami bwawe buze” yitsa ku nzira nyayo yo gusenga

Umuramyi Isaac Rabine yasohoye indirimbo yise “Ubwami bwawe buze” ikubiyemo ubutumwa bugusha ku ishimwe abari muri Kirisitu Yesu bafite mu buzima bwabo, iyi ndirimbo yitsa ku nzira nyayo yo gusenga kubemera Yesu nk’Umwami n’umukiza.

                     Isaac Rabine umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana utuye mu gihugu cy’Ububiligi

Isaac Rabine asanzwe ateranira mw’Itorero rya ADEPR Namur mu gihugu cy’Ububiligi, ni umuhanzi w’indirimbo za Gikristo akaba na Dirigeant wa Korali Nkuru ya ADEPR Namur izwi mu ndirimbo nka “Ubwihisho”, “Yego ni Yego” n’izindi.

Yabwiye UMUSEKE ko indirimbo ye nshya ikubiyemo icyifuzo yasabaga Imana ngo “Ubwami bwayo bugwire mu mitima y’abatuye isi” , yayikomoye kandi ku magambo Umwami Yesu yavuze ubwo yigishaga abigishwa be gusenga.

Ni umurongo ugaragara muri Matayo 6:10 ugira uti “Ubwami bwawe buze,Ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru.”

Avuga ko atari indirimbo gusa ahubwo ari n’isengesho, ikaba ari indirimbo umuntu wese wifuza guhembuka akagirana ubusabane n’Imana yakumva ariko akayisengeramo.

Isaac Rabine asaba abatuye isi kugirana urukundo n’ubworoherane muri byose nk’abana b’Imana.

Ashimira Imana imushoboza buri munsi n’abagenda bamufasha mu bikorwa bya buri munsi ndetse n’itangazamakuru ridahwema gufasha no gushyigikira umurimo w’Imana.

“Ubwami bwawe buze” yanditswe na Isaac Rabine anakora injyana yayo nk’uko asanzwe abyikorera ku ndirimbo zose, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Didier Touch, amashusho atunganywa na Patrick IMC bose batuye mu Bubiligi.

Isaac Rabine mu bihe biri imbere ateganya gushyira hanze indirimbo zibumbiye muri Album ebyiri nyuma agakora ibitaramo bigiye bitandukanye.

- Advertisement -

Umva indirimbo “Ubwami Bwe Buze” ya Isaac Rabine

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON  / UMUSEKE.RW