Jeannette Kagame yagaragaje intambwe u Rwanda rwateye mu kurandura kanseri y’inkondo y’umura

Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannete Kagame  yagaragaje ko u Rwanda rwateye intambwe mu kurandura kanseri y’inkondo y’umura hasuzumwa ndetse  hanakingirwa abagore n’abakobwa.

                                Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannete Kagame

Ibi Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ugushyingo 2021 mu nama y’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS ireberahamwe  intego y’umwaka yari yihawe  yo kurandura iyi kanseri.

Muri iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga,Madamu wa Perezida wa  Repubulika y’uRwanda, yavuze ko mu kuva mu mwaka wa 2015 u Rwanda rwatangiye ibikorwa bigamije kurandura burundu iyi kanseri.

Yagize ati “Kuva mu mwaka wa 2015 ibikorwa byo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura mu buryo bwagutse,abari n’abagore n’abakobwa basaga 170,000 barasuzumwe, nizeye kandi ko mu gihe nk’iki umwaka utaha, iyi mibare izaba yiyongereye,binyuze mu bafatanyabikorwa bashya bityo tukarushaho kongera umuvuduko .”

Yakomeje agira ati “U Rwanda rwamaze kurenza igipimo cy’intego z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima,aho byibura 90% by’abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 15 bagomba kuba bakingiye kanseri y’inkondo y’umura mu buryo bwuzuye.”

Yavuze ko nk’Igihugu kiri mu nzira y’Amajayambere icyorezo cya Coronavirus cyagize ingaruka mu rugamba rwo kurandura ndwara gusa ko hari intambwe yatewe.

Jeannette Kagame yavuze ko u Rwanda kuva rwatangira gukingira iyi kanseri guhera ku bana bari munsi y’imyaka 12 rutigeze rujya mu nsi y’intego y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima gusa ko ari ngombwa ko n’abahungu bakingirwa.

Ati “Kuva mu mwaka 2011 abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 12 bakingiwe ntibigeze bajya munsi ya 90%.Nubwo bimeze bityo ariko ubushakashatsi bugaragaza ko ari ngombwa no gukingira abana b’abahungu mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’ubwandu.”

Muri iyi nama Mdamu Jeannette Kagame yasabye ko nubwo abagabo badakunze kurwara iyi ndwara ariko bakwiye kugira uruhare mu kurandura iyi kanseri.

- Advertisement -

Yagize ati “Intego ikomeye nkiyi kuyigeraho bisaba imbaraga n’ubushake bw’abagabo n’abagore .Ntabwo iyi ntego twayigeraho mu gihe cyose abagore bakomeza kwikorera umutwaro bonyine.Ndahamagara bagenzi bacu b’abagabo kwifatanya natwe muri uru rugamba.”

Virus y’inkondo y’umura yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima RBC cyivuga  ko  abagore bandura iyi ndwara bakunze kuba bari  kuva ku myaka 30 kuzamura ku myaka 40.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko kubera icyorezo cya Coronavirus cyatumye inkingo z’inkondo y’umura zigabanyuka  aho  zavuye  kuri 15 % zigera kuri 13 % gusa ko hari hari intambwe yatewe mu guhangana n’iyi ndwara.

OMS ivuga ko mu rwego rwo gukomeza guhangana n’iyi kanseri yemeje urukingo rushya  rwo gukingira iyi ndwara ndetse bikazafasha mukongera umubare w’inkingo no kugabanya  igiciro .

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW