Kigali: Abamotari barinubira Camera zo ku mihanda zibacisha amafaranga atari ngombwa

Bamwe mu bakora akazi ko gutwara abantu kuri moto mu Mujyi wa Kigali bakomeje kwinubira imikoreshereze ya Camera zo ku mihanda zipima umuvudo ntarengwa  aho bavuga ko bahanwa babwirwa ko barengeje umuvuko wa kilometer 40 ku isaha(40km\h)  kandi bari ku cyapa cya 60.

                            Abamotari bavuga ko camera zo ku mihanda zibacisha amafaranga atari ngombwa

Bamwe mu baganiriye na TV1 bavuze ko Polisi  yashyize izo camera ahantu hihishe kandi ikazishyira ku muvuduko wa kilometer 40 itabanje kubamenyesha  kandi ku byapa  byakabaye ari kilometer 60 ku isaha.

Umwe yagize ati “Abana ntibakigiye kwiga byaratuyobeye,abagore twarabataye,kubera ko turi gukorera konterevasiyo (contrevention) gusa turikwishyura. Nabwiye afande[avuga umupolisi]  nti nonese ko ngendera munsi ya 60 kandi icyapa cyituyobora ari 60 nkaba ntararengeje umuvuduko, afande  bino bintu byagenze bite? Arambwira ati nanjye ntabwo mbizi, ba uvuye kuri iyo moto ujye kwishyura.”

Undi nawe yagize ati “Barazifata bakazihisha ahantu , izo tuzi ziri ku muvuduko wa kilometer 60 (60km\h).

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu,CP John Bosco Kabera,we ntiyemeranya n’aba bamotari bavuga ko Camera ziba zandikira abantu bitandukanye n’umuvuduko washyizwe  ku cyapa  ko ahubwo ko bakwiye kujya bigenzura bakagabanya umuvuduko.

Yagize ati “Ahantu hari  ikibazo cy’uko hari icyapa cya 60 Camera ikandikira abantu ku muvuduko wa 40,ibyo bakitubwira ,umuturage ufite icyo kibazo yaza akakiitubwira,akabitwereka tukabisuzuma, ahubwo abantu bafite amashagaga mu kirenge.”

CP Kabera yemeza ko mu Mujyi wa Kigali hose ibyapa byose biri ku muvuduko wa kilometer 40 ku isaha.(40km\h).

Abamotari bo bavuga ko umuvuduko wa kilometer 40 ku isaha ari mucye cyane  bingana no kugenza amaguru bityo ko icyemezo cya Polisi cyakwigwaho, umuvuduko ukaba washyirwa kuri kilometer 60 ku isha (60km\h).

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW