Min. Gatabazi yasabye ba DASSO bashya kutita ku nyungu bwite

Minisitiri w’Ubutegetsibw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye aba Dasso binjiye bwa mbere mu mwuga kutita ku nyugu zabo bwite ahubwo bagaharanira gushyira umuturage ku isonga.

Ba Dasso bashya 450 bazakorera mu Turere 12

Ibi Minisitiri w’Ubutegesti bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey yabigarutseho i Gishari mu Karere ka Rwamagana, ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo, 2021 yari mu muhango wo kwambika ba Dasso bashya 450 bazakorera mu Turere 12.

Uyu muhango wanitabiriwe na ba Guverineri bose b’Intara, Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu IGP Dan Munyuza,  Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, ndetse n’abayobozi bahagarariye Uturere tugiye kubakira.

Minisitiri Gatabazi  yavuze ko mu kazi kabo ka buri munsi bakwiye guharanira kurangwa n’ubufatanye n’abaturage ari nako birinda icyabazanira umugayo.

Yagize ati “Muzafatanye n’abaturage, mubafashe aho ari ho hose kandi kinyamwuga. Gucunga umutekano bisaba ubwitange; ni akazi gakomeye ariko keza. Murasabwa kutita ku nyugu zanyu ahubwo umuturage akaza ku isonga.”

Minisitiri Gatabazi yabibukije ko umutekano usaba ubwitange bityo bakwiye guharanira kuwubungabunga.

Yakomje agira ati “Twese tuzi icyo umutekano uvuze n’icyo bisaba ngo ubumbatirwe; ibikorwa byose byiza dufite tubikesha umutekano dufite ari wo musingi w’iterambere, bivuze ko umutekano ari “Kamara.”  Kubera izo mpamvu rero, akazi kose kafasha mu kubungabunga umutekano karashyigikirwa cyane kagatangwaho n’ikiguzi uko cyaba kingana kose!”

Mu mwaka wa 2013 nibwo hagiyeho urwego rwunganira ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano  DASSO (District Administration Security Support Organ).

Icyo gihe rwagiyeho rusimbura Urwego rwa Local Defense Force nyuma yo kutishimirwa ubunyamwuga bwa rwo mu gucunga umutekano .

- Advertisement -

Zimwe mu nshingano za Dasso harimo gufasha mu gukumira ibyaha, gufata no gushyikiriza inzego zibifitiye ububasha abanyabyaha, gushyikiriza amakuru yerekeye umutekano ababishinzwe, no kurinda ibikorwa remezo byose biri aho bakorera, bakanafasha mu bihe by’ibiza.

Uru rwego rutozwa na Polisi y’Igihugu  nk’uko  nk’uko itegeko rishyiraho uru rwego ribiteganya.

Muri raporo igaragaza uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye, Citizen Report Card ya 2017, yagaragaje ko bafitiye icyizere cyinshi Ingabo z’u Rwanda ku kigero cya 99.1%, Polisi y’Igihugu (98.1%) naho DASSO ni kuri 84.7%. Ahanini bitewe no kuba ari ho hakunze kugaragara ibibazo byinshi birimo guhangana n’abazunguzayi, abacuruza ku dutaro, abasabiriza, abajura benshi n’ibindi.

Minisitiri Gatabazi iri hagati y’abandi bayobozi barimo Umukuru wa Polisi IGP Dan Munyuza, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel, n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO@MINALOC Twitter

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW