Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubugereki aratangira uruzinduko rw’amateka i Kigali 

Minisitiri w’ububanye n’amahanga w’u Bugereki, Nikos Dendias ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatanu mu ruzinduko rw’akazi, biteganyijwe ko yakirwa na Perezida Paul Kagame bakagirana ibiganiro mu rwego rwo gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi. Yavuze ko ari uruzinduko rwa mbere Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu akoreye muri aka Karere.

Minisitiri w’ububanye n’amahanga w’u Bugereki, Nikos Dendias

Ibiro bya Minisiteri y’Ububanye n’Amahanga y’u Bugereki, byatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, tariki 5 Ugushyingo 2021, Minisitri Nikos Dendias agera i Kigali mu ruzinduko rw’akazi.

Nikos Dendias akigera mu Rwanda arahura na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bagirane ibiganiro by’imikoranire ku mpande zombi, ni mu gihe kandi agomba kuganira na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta bagashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye.

Ibiganiro bombi bagirana harimo kurushaho kunoza umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda n’ u Bugereki. Haraganirwa kandi ku mahirwe ahari mu rwego rw’ubukungu n’uburyo impande zombi zayabyaza umusaruro.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubugereki kuri Twitter yagize ati “Nasuye u Rwanda. Ni uruzinduko rwa mbere rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubugereki muri aka Karere, ni ikimenyetso cy’ubushake Ubugereki bufite mu kuzamura umubano n’ibihugu bya Africa, no kugaragara muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.”

Minisitiri Nikos Dendias n’itsinda ayoboye biteganyijwe ko bazahura n’inzego zishinzwe ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda bakaganira ku mahirwe ahari abashoramari b’Abagereki bashoramo imari.

Muri uruzinduko Minisitiri w’Ububanye n’Amahanga mu Bugereki, agirira mu Rwanda, azanayobora umuhango wo gutanga inkingo za Covid-19 zisaga ibihumbi 300 iki gihugu cyageneye u Rwanda, izi nkingo zikaba ziziyongera ku zigera ku bihumbi 200 cyari cyarahaye u Rwanda muri Nzeri.

Nikos Dendias mu ruzinduko rwe mu Rwanda, azasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali, aho azunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, mu biro bye ku wa Kane tariki 04 Ugushyingo, 2021 yakiriye Ambasaderi w’Ubugereki mu Rwanda, Amb. Antonios Sgouropoulos, mu byo bagananiriye harimo uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Nikos Dendias.

- Advertisement -

Muri Nyakanga 2021 nibwo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura yagiriye uruzinduko mu Bugereki aho yanahuye na mugenzi we w’iki gihugu, Gen Konstantinos Floros.

Nikos Dendias urugendo rwe ngo ni ikimenyetso cy’ubushake Ubugereki bufite mu kubana na Africa
Dr Vincent Biruta, mu biro bye ku wa Kane tariki 04 Ugushyingo, 2021 yakiriye Ambasaderi w’Ubugereki mu Rwanda, Amb. Antonios Sgouropoulos

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW