Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zatangije umuganda rusange i Palma

Ingabo z’u Rwanda ziri Mozambique mu bikorwa byo guhangana n’ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado zifatanyije mu muganda rusange n’abaturage b’akarere ka Palma kabarizwa muri iyi ntara iri mu majyaruguru y’iki gihugu.

                             Ingabo z’u Rwanda na Polisi mu muganda i Palma muri Cabo Delgaldo

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 27 Ugushyingo 2021, nibwo Ingabo z’u Rwanda RDF zifatanyije n’inzego z’umutekano mu muganda rusange n’abaturage bagera ku bihumbi bine batuye Palma.

Muri uyu muganda Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado zakoze, ni mu rwego rwo gusukura imihanda yo mu mujyi wa Palma ndetse no kubaremamo umuco wo gukorera hamwe mu guhindura isura y’umujyi.

Uyu muganda wari wahurije hamwe abayobozi mu nzego za leta ya Mozambique, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bangana na 4,000 batuye mu Karere ka Palma. Aho hasukuwe imihanda mikuru, imigenderaniro ndetse n’inzira z’umuhanda zitwara amazi.

Uyu muganda wari wanitabiriwe na Martins Egidis Nkamate, umuyobozi w’ibikorwaremezo mu Karer ka Palma ari nawe wari uhagarariye abayobozi bakuru muri uyu muganda.

Martins Egidis NKAMATE, mu ijambo rye yashimiye ingabo zidasanzwe z’u Rwanda ku ruhare rwazo mu kugarura amahoro n’umutekano muri Mozambique, abonera kubwira abatuye aka karere ka Palma gukomereza muri uwo mujyo wo kwiyubakira no kurinda ibikorwaremezo bafite nk’imihanda.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Ntara Cabo Delgado kuva muri Nyakanga 2021, aho zagiye muri iki gihugu nyuma y’uko Mozambique yatse umusada u Rwanda wo kwirukana ibyihebe byari byarigize ndanze muri iyi ntara ya Cabo Delgado. Ku ikubitiro hakaba haroherejwe abasirikare n’abapolisi basaga 1000, aho bagiye biyongera.

Kugeza ubu ibice byari byarigaruriwe n’inyeshyamba byamaze kuba byigarurirwa n’ingabo z’u Rwanda, magingo aya harimo gukorwa ibkorwa byo kugarura abaturage bari barahunze mu byabo ndetse no kubafasha kongera kwiyubaka.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW