Muhanga: Abarimu 100 bamaze igihe bategereje amabaruwa ya “Mutation” barahebye

Abarimu bagera ku 100 bigisha mu mashuri abanza, n’ayisumbuye basohotse ku rutonde rw’abemerewe kwimurirwa mu bindi bigo, bavuga ko hashize amezi 2 Akarere karanze kubaha amabaruwa abimura.

Abarimu 100 bamaze amezi 2 bategereje amabaruwa abimura none amaso yaheze mu kirere.

Ni abarezi bo mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Karere ka Muhanga, n’abandi banditse basaba kuvanwa mu tundi Turere kugira ngo bazanwe mu mashuri iMuhanga.

Bamwe muribo bavuganye n’UMUSEKE bavuga ko bandikiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga mu bihe by’ibiruhuko birebire birangiye, bagiye kureba bisanga ku rutonde rw’abemerewe ”mutation” babwira ko umwaka w’itangira ry’amashuri uzaba bamaze guhabwa amabaruwa abimura.

Umwe muri aba barezi utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati ”Turi mu gihirahiro, amezi 2 agiye gushira tutabonye mutation kandi turi ku rutonde Akarere kamanitse.”

Uyu murezi yavuze ko igisubizo iyo babajije Ubuyobozi bubabwira ko birimo gutegura inyandiko zibimura ko bategereza, none amezi hashize amezi 2 ayo mabaruwa atarasohoka.

Umuyobozi w’Ishami ry’uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel, yavuze ko urutonde rw’abemerewe barangije kurushyira ahagaragara, akavuga ko ibijyanye no kubaha amabaruwa, bibazwa ushinzwe abakozi.

Yagize ati ”Amabaruwa y’abakozi ategurirwa mu ishami rishinzwe abakozi n’ubutegetsi mwababaza mukumva aho ageze ategurwa kandi ndizera ko babirimo.”

Umuyobozi w’Ishami ry’abakozi n’Ubutegetsi Gatwaza Patrick, avuga ko icy’ingenzi ari uko bemerewe, kuko kuba bategereje amabaruwa bitagabanya imishahara bahabwa ku kwezi.

Yagize ati “Babe bagumye aho bari bategereze amabaruwa.”

- Advertisement -

Gusa Gatwaza avuga ko hari andi mabwiriza arebana n’ishyirwa mu myanya y’abarimu, ariko akavuga ko bitazarenga kuwa mbere batayahawe bishobotse.

iki kibazo cyo guheza mu gihirahiro abarimu basaba mutation, bamwe mu bakozi bavuga ko kimaze igihe kigaruka, abasabye gushyirwa mu myanya bavuga ko guhabwa serivisi mbi nk’iyi bibasubiza inyuma, kuko ngo hari n’abavukijwe uburenganzira bwo gukurikirana amahugurwa bari bagenewe mu bigo bagombaga kwimurirwamo mu mezi yashize.

Bavuga ko gutegura amabaruwa y’abarimu bitagombye gutwara igihe kinini.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga