Muhanga: Hongeye kwaduka udukundi tw’abajura bitwaje intwaro gakondo

Mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, abajura bongeye kwadukana ingeso yo gutema abagenzi bagamije kubambura ibyabo.

Muhanga/Shyogwe abajura bongeye kwadukana ingeso yo kwambura abagenzi babanje kubatema.

Iki kibazo cy’abajura bitwaje ibikoresho birimo imihoro, n’amahiri byongeye kugaragara mu mpera z’ukwezi kwa Ukwakira 2021.

Hari hashize igihe kinini, abakekwaho ubujura bambura abaturage babashikuje ibikapu birimo amafaranga n’ibindi ariko batabatemye.

Ubu abaturage bavuga ko iki kibazo cyongeye kwiganza mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe hafi n’umuhanda wa Kaburimbo ku bashaka kwinjira muri uwo Mudugudu cyangwa abataha mu cyakabiri.

Munyiga François umwe mu baherutse gutemwa n’abajura, avuga ko yavuye mu modoka yambukiranya umuhanda, yumva umuntu inyuma arimo gutaka ahindukizwa no kureba ikibaye.

Yagize ati ”Naratabaye nsanga hari umuntu abajura bamereye nabi, umwe yahise afata umuhoro arantema, natangajwe nuko abari mu nyubako hafi yacu, babonye ibitubayeho bazimya amatara aho gusohoka ngo badutabare.”

Munyiga avuga ko yagiye avirirana inzira yose ageze hafi ye, asanga hari undi muturage batemye. Cyakora bamwe mu bahatuye bakeka ko igihuru kiri hafi y’umuhanda mugari wa kaburimbo aricyo abajura bihishamo kuko ari ahantu hatabona.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe Niyonzima Gustave yabwiye UMUSEKE ko bakoze umukwabu bafata abantu 8 mu minsi 2 bakekwaho ubu bujura, akavuga ko amakuru bafite yemeza ko aba bafashwe ari abarekuwe mu minsi mikeya bafungiwe iki cyaha cy’ubujura no gutema abantu.

Yagize ati ”Ijoro ryo kuwa 01 rishyira kuwa 02 Ugushyingo twafashe 2 iri joro twafashe 6 bose twabashyikirije ubugenzacyaha.”

- Advertisement -

Niyonzima yavuze ko bashyize abakora irondo ry’umwuga aho hantu hakekwa abajura, ndetse n’igihuru bihishamo kikavanwaho.

Ku mugoroba w’ejo kuwa 02 Ugushyingo 2021 muri ako gace, undi muturage yambuwe imashini ya mudasobwa na Telefoni ngendanwa ebyeri.

Ubwo twateguraga iyi Nkuru, twavugishije Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo atubwira ko nta raporo arabona kuri iki kibazo, ko agiye kubikurikirana akaduha amakuru arambuye ku mutekano mukeya uterwa n’abajura abaturage bataka, twongeye kumuhagara ntiyafata telefoni.

Aha niho aba bajura bakunze kwihisha maze bakambura abturage

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga