Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, Yasabye abagize Inama Njyanama mu Karere ka Muhanga kuzita ku baturage ndetse bagakemura ibibazo bitandukanye bagaragaje aho gutegereza ko itangazamakuru ari ryo ryabikemura.
Ibi Minisitiri Gatabazi yabigarutseho ubwo mu mpera z’iki cyumweru yari mu Karere ka Muhanga mu gikorwa cyo gutora abajyanama b’Akarere.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney,yavuze ko hari abajyanama baheruka batorwa gusa manda zabo zikarangira nta nama n’imwe bagiranye n’abaturage nk’uko byagaragaye mu masuzuma yagiye akorwa, mu gihe nyamara ngo umujyanama akwiye kwegurira umwanya we abaturage akumva ibibazo bafite kugira ngo bikorerwe ubuvugizi.
Minisitiri Gatabazi yavuze kandi ko akamaro k’umujyanama ari ako kureba ibitagenda,bityo ko bakwiye gukemura ibibazo bidasabye ko umuturage ari we uzategereza ko ikibazo cye gikemurwa n’itangazamakuru.
Yagize ati “Dore abaturage basigaye bazi ko abanyamakuru ari bo bakemura ibibazo byabo, kuki abaturage bazategereza ko umunyamakuru azabasanga muri Nyabinoni kubakemurira ibibazo, kandi wowe mujyanama wa Nyabinoni uhari uba umara iki?”
Minisitiri Gatabazi yashimangiye ko kuzuza inshingano z’Ubujyanama ari ugushyigikira imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yo gushyigikira umuturage ngo Igihugu gitere imbere.
Ubwo hatorwaga abajyanama ku rwego rw’Akarere bahagarariye 30% by’abagore, umujyanama Kayitare Jacqueline, usanzwe unayobora Akarere ka Muhanga yagaragaje ko impanuro za Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ari ingirakamaro ku bagore bagiye guhagararira abandi mu nama Njyanama z’uturere.
Yagize ati “Twarakoze muri manda ishize, kandi ibyo kubakirwaho birahari igisigaye ni ugufatanya na bagenzi bacu bazazamuka mu bajyanama rusange, icya mbere ni ugushyira imbere umuturage akazamuka kugira ngo ibyo duteganya kugeraho na we agaragaze uruhare rwe.”
Amatora mu bagize inama Njyanama ku rwego rw’Akarere arakomeza aho biteganyijwe ko abajyanama rusange bazatorwa bazavamo komite nyobozi z’uturere.
- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
IVOMO: Kigali Today
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW