Bamwe mu babyeyi bo mu Kagari ka Mubuga, mu Murenge wa Shyogwe, bashinja Umuyobozi w’ikigo ko yategetse abanyeshuri gukubita umubyeyi ucururiza hafi y’ishuri rya GS St Etienne bakanangiza imyaka ye, gusa uwo muyobozi ahakana avuga ko atamenye igihe abo banyeshuri basohokeye bagakora ibyo.
Abo babyeyi baturiye Ikigo cya GS Saint Etienne batunguwe no kubona umugore mugenzi wabo wari usanzwe acuruza hafi y’ishuri arimo kwirukankanwa n’abanyeshuri mu mirima y’ibishyimbo n’ibigori.
Bagashinja Umuyobozi w’ikigo witwa Mwumvaneza Jean de la Croix ko ari we uri inyuma y’iryo hohoterwa ryakorewe mugenzi wabo.
Ndatimana Emmanuel umwe muri aba babyeyi yagize ati ”Turifuza ko uyu mubyeyi bahohoteye bakamwambika ubusa asubizwa agaciro kandi Umuyobozi akaryozwa amakosa yakoze.”
Uwamahoro Josélyne wahohotewe, avuga ko asanzwe acuruza ibyo bita bwende hafi y’ishuri, ngo yumvise Umuyobozi w’ikigo abwiye abanyeshuri ko bamwambura izo bwende yabyanga bakamukubita.
Ati ”Nagerageje kwiruka baramfata bankubita hasi muri iyi mirima y’abaturage bagenda bankurubana nambaye ubusa.”
Umuyobozi wa GS Saint Etienne Mwumvaneza Jean de la Croix Emmanuel, yavuze ko ibyo bamushinja atari byo, ngo uwamuhaye amakuru ko abanyeshuri bakoze ayo makosa ari mugenzi we ukuriye GS Shyogwe.
Yagize ati ‘‘Birukanse bose bampunga ariko ntabwo nigeze menya ko bahohoteye uwo mugore.”
Nubwo uyu Muyobozi ahakana ibyo ashinjwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mubuga Bansange Josélyne avuga ko bakurikiranye ikibazo basanga uwo mubyeyi yarakubiswe koko, bihutira kumujyana kwa muganga.
- Advertisement -
Yagize ati ”Twakoze raporo tuyohereza ku Murenge dutegereje ikivamo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe Niyonzima Gustave, avuga ko amakuru y’uwo mubyeyi bavuga ko yahohotewe ntayo bafite, usibye imyaka y’abaturage abanyeshuri bangije.
Ati ”Tumaze kuvugana n’Umuyobozi w’ikigo atubwiye ko bagiye gukorana inama na Komite y’ababyeyi kugira ngo harebwe uko iyo myaka abanyeshuri bangije yishyurwa.”
Gusa mu kiganiro bamwe muri aba banyeshuri bagiranye n’Umunyamakuru w’UMUSEKE, bemeye ko birukankanye uyu mubyeyi, babitegetswe n’Umuyobozi w’ikigo, kuko yababwiye ko abahacuriza bigeze kwigamba ko nibabambura bwende zabo, inshuro imwe, bazongera kuzizana bazihumanyije.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818