Abanyeshuri babiri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo (CAVM) batewe n’abantu bitwaje imihoro n’ibyuma babatwara ibintu byo mu nzu ndetse baranabakomeretsa byabaviriyemo kuba bari mu Bitaro.
Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki 16 Ugushyingo 2021, ahagana saa cyenda z’igitondo (3 a.m), bibera mu Mudugudu wa Gahanga, Akagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze.
Nsengimana Francois Xavier wiga mu mwaka wa kabiri mu ishami rya Agri-Business na Ishimwe Adrien wiga Crop Sciences, ubwo bari baryamye batunguwe no kubona bahagazwe hejuru n’abantu bafite imihoro maze bashiguka birwanaho aribwo bakomerekeraga muri iyi mirwano n’aba bantu.
Nsengimana Francois Xavier urwariye mu Kigo Nderabuzima cya Busogo, aganira n’UMUSEKE yasobanuye uko byabagendekeye.
Ati “Hari nka saa cyenda (3 a.m) dushiduka umuntu aturi hejuru afite umuhoro, nibwo twabadutse vuba twirwanaho tumufata, kuko yari afite uwo mupanga yahise agana aho bari batoboye gusa dukomeza kurwana tumufata, ubwo nibwo bagenzi be bari hanze banyuzaga imihoro aho bakadutema, byaje kurangira aseseye muri wa mwobo araducika.”
Ikigo Nderabuzima cya Busogo cyo cyaje gusanga kitashobora kwita kuri Ishimwe Adrien maze kimwohereza ku Bitaro bya Ruhengeri kuko imitsi y’amaboko imwe bayiciye.
Iki kibazo cy’abantu batera abantu mu ngo zabo bakabiba ibyabo muri aka gace gacumbikamo abanyeshuri ba CAVM benshi, kimaze gufata indi ntera nk’uko bamwe mu banyeshuri babyivugira kuko ngo atari ubwa mbere abanyeshuri bahohoterwa.
Aha niho bahera basaba inzego z’umutekano kwita kuri iki kibazo cy’umutekano muke.
Nyiri nzu abanyeshuri bacumbitsemo, avuga ko ikibazo cy’umutekano muke n’ubujura bisanzwe kuko bazengerejwe na bo.
- Advertisement -
Yagize ati “Ibintu byo muri salon byose babitwaye, ubwo babatemye bashaka gutwara n’ibyari mu cyumba aho baryamye, nka mudasobwa, amatelefone n’ibindi. Ibi bintu birasanzwe kuko buri gihe bahora batwiba, nta Cyumweru kashira badatoboye inzu, ubuyobozi mpora mbutakambira ariko nta n’umwe barafata kandi twishyura amafaranga y’umutekano. Ubu se ko abo banyerondo ntabo tubona.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Kangabe Marie Claudine, aganira n’UMUSEKE, yavuze ko aba banyeshuri batewe n’abajuru nk’uko bajya kwiba ahandi, gusa ngo bafite irondo ry’umwuga kandi bakomeje gushakisha abakozi ibi.
Yagize ati “Batewe n’abajuru bashatse kubasanga no mu cyumba nibwo birwanyeho kubera bari bitwaje ibyuma n’imihoro babakomeretsa ku maboko ariko ubwo abaturanyi batabaraga aba bajura bahise biruka.”
Kangabe Marie Claudine, akomeza avuga ko bagiye kurushaho gukaza umutekano byaba ngombwa bakongera abakora irondo ry’umwuga n’ubwo abaturage bavuga ko batajya ba babona, abonera kwibutsa abaturage n’aba banyeshuri kujya batabarana kandi bakicungira umutekano, yibutsa abanyeshuri batuye muri aka gace kujya bataha kare.
Iki gipangu kibamo aba banyeshuri barenga 20 nubwo batahagereye mu gihe ngo kubera bamwe babyumvise bitinze. Uretse ibyo aba banyeshuri bari bafite mu cyumba ibindi bikoresho byose byo mu nzu byibwe.
Aba banyeshuri akaba ari bamwe mu ba Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo CAVM baba hanze y’ishuri.
Ubusanzwe mu makaritsiye akikije iyi Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo ngo ntabwo habona, n’ahamurikiwe n’amatara yo ku muhanda ntabwo abo bajura ngo batinya kuhahohotera abanyeshuri.
Icyifuzo nuko mu bice bituwe n’aba banyeshuri hakazwa umutekano kuko hari igihe biba ngombwa ko bataha bwije.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW