Musanze: Abashimutaga inyamaswa muri Pariki y’Ibirunga bashima inyungu zo kuyirinda

Bamwe mu baturage bo mu mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, bari ba rushimusi mbere, bavuga ko inyungu bakura muri Pariki y’Ibirunga kuri ubu, zatumye Imibereho yabo izamuka.
                              Abo ni bamwe mu baturage barata ibyiza byo kurinda Pariki y’Ibirunga

Ibi babivuze ubwo Umuryango w’abanyamakuru bakora ku bidukikije (Rwanda Environmental Journalists) basuraga aba baturage.

Bamwe muri aba baturage, bavuga ko kuva mu mwaka wa 1963, bajyaga muri Pariki y’Ibirunga bakica inyamaswa nyinshi, batitaye ku nyungu zifitiye iGihugu, n’amadovize zinjiza.

Bakavuga ko usibye gushimuta inyamaswa, bongeragaho no kwangiza ibidukikije bigize urusobe rw’ibinyabuzima.

Barora Léonidas avuga ko yatangiye gukora uyu mwuga mubi wo gushimuta inyamaswa  mu mwaka wa 1963 kugeza muri 1994, aza kuwuvamo.

Yagize ati ”Leta yaje kutubumbira mu makoperative, ubu turahembwa ku kwezi kimwe n’abandi bakozi bose bahemberwa ukwezi.”

Barora yavuze ko mu mafaranga abona ku kwezi, yabashije kwishyurira abana be amafaranga y’ishuri, bamwe bakaba bararangije bafite n’akazi.

Uyu muturage yongeyeho ko bagenzura umunsi ku munsi ba rushimusi bashaka kongera kwangiza ibinyabuzima biri muri Pariki y’Ibirunga, bagatungira agatoki inzego z’Umutekano.

Umuyobozi wa Pariki y’Ibirunga Uwingeli Prosper avuga ko 10% by’umutungo uva mu bukerarugendo bawugenera  abaturage baturiye iyi Pariki bo mu Mirenge 12 ihana imbibi na Pariki y’Ibirunga.

Uwingeli yavuze ko hari abibumbiye mu makoperative, n’abandi bahawe akazi ko gusukura Pariki, barimo n’abatwaza ba mukerarugendo imizigo, abahoze ari barushimusi  bakabona amafaranga atari make buri munsi.

- Advertisement -

Kugeza ubu amakoperative  arenga 40 muri iyo Mirenge 12 ikora kuri  Pariki y’Ibirunga, yibumbiyemo abantu barenga ibihumbi 5 niyo aterwa inkunga.

Barora Léonidas wahoze ari rushimusi, yabwiye UMUSEKE ko mu myaka 30 yamaze akora ayo makosa yateze imbogo 30 yica n’inzovu 20, ariko kuri ubu ahamya ko ari mu bashinzwe kurinda Pariki y’Ibirunga.
Barora Léonidas avuga ko inyungu akura muri Koperative zatumye abasha kwishyurira abana be amafaranga y’ishuri
                          Uwingeli Prosper yavuze ko hari amakoperative arenga 40 batera inkunga

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Musanze