Nyagakecuru yari muntu ki ? temberana n’UMUSEKE mu bisi bya Huye

Mu rugendo rugamije gukusanya no kureba ibirari by’amateka mu Karere ka Huye, mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 2021, umunyamakuru wa UMUSEKE mu kiganiro kirambuye n’inzobere mu by’amateka y’u Rwanda zirimo uwitwa Kajuga Jerome na Karangwa Jerome, batereye Ibisi bya Huye, bamusangiza amateka ya Nyagakecuru umuhinzakazi watwaye ubwami bwa Bungwe mu kinyejana cya 16. Ni amateka aryoshye cyane, Uyasome witonze.

                                                      Ibisi bya Huye bizwi nko kwa Nyagakecuru

Nyagakecuru uzwi ku izina rya BENGINZAGE wo mu bisi bya HUYE yatwaye igihugu cy’u Bungwe mu kinyejana cya 16. Benshi bamuzi nk’igishegabo akaba n’umunyabwenge wabaga mu bushorishori bw’umusozi muremure w’ibisi bya Huye.

Ijambo ‘Ibisi’ risobanuye uruhererekane rw’imisozi. Umusozi muremure Nyagakecuru yari atuyeho, ureshya na Metero 2.400.Kuwuterera n’amaguru uhagurukiye ahitwa i Sovu bisaba iminota iri hagati ya 50 na 90.

Nyagakecuru[Izina yari yarahimbwe], yarindwaga n’ingabo ze ndetse n’inzoka karundura y’uruziramire, yahoraga ku bikingi by’amarembo ku buryo kumutera bitari byoroshye.

Nyuma y’urupfu rw’umugabo we SAMUKENDE waje kuzungurwa na RUBUGA nibwo RUGANZU II NDORI mwene NDAHIRO II CYAMATARE yigaruriye agahugu ka BUNGWE ariko nabwo bimusabye ubwenge bwinshi cyane.

Mu Bisi bya Huye hejuru hari ikizenga [kimeze nk’akayaga gato] gihora kiretsemo amazi atajya akama, bivugwa ko ariho Nyagakecuru yogeraga. Nubu iyo ugiyeyo ayo mazi urayabona.

Nyagakecuru yatsinzwe na Ruganzu ate?

RUGANZU II NDOLI na we amateka agaragaza ko yari umwami uzi ubwenge cyane kandi akagira n’ingabo zitwaga IBISUMIZI zari inkazi cyyane.

Ku ngoma ya Ruganzu Ndoli, yageze ubwo yigarurira uduce turimo Ruhashya na Mara ho mu Busanza bw’epfo[Ubu ni mu karere ka Huye mu murenge wa Ruhashya].

- Advertisement -

Icyo gihe Uriya muhinzakazi witwaga Benginzage wari ukomeye cyane ari we bita Nyagakecuru muka Samukende, yari atuye ku gasongero k’Ibisi bya Huye, akaba yari atwaye ubwami bw’Abenengwe mu gihugu cy’u Bungwe cyari gikomeye cyane kuko cyageraga no k’u Burundi.

Ngo Nyagakecuru yari yarigometse cyane ku buryo yari yaranze guhakwa k’u Rwanda no gutura amaturo umwami Ruganzu.

Ruganzu yagerageje kohereza udutero shuma kwa Nyagakecuru ariko ingabo ze zigakubitwa inshuro zigasubira inyuma.

Ibirirari by’amateka byerekana ko u Bungwe bwaba bwarashinzwe mu mwaka wa 300 nyuma ya Yezu, aho hari undi muntu wamenyekanye mu mateka y’ubu bwami akaba yaritwaga Rwamba. U Bungwe cyari igihugu kitisukirwa.

Bamwe mu bami batwaye icyo gihugu harimo: Mungwe,Karama,Rwamba,Samukende na Rubuga. Ingoma ngabe ya kiriya gihugu yari ‘Nyamibande.’’

Dukomeze,Ruganzu yaje kuzimya ingoma ya Nyagakecuru ate ?

Umunsi umwe umwami Ruganzu II Ndoli yashatse kwigarurira u Bungwe hagati y’i 1510-1543 mu rugamba rwo kwagura u Rwanda, yoherezayo abatasi kugira ngo bamwige neza azabone uko amutera, amurimbure nk’abandi bahinza, byari intego ye.

Nyagakecuru yari afite urugo rw’inzitane hejuru mu Bisi bya Huye, rukikijwe n’amatovu menshi, ariko hakaba n’inzoka y’inkazi yabaga ku bikingi by’amarembo ku buryo ntawapfaga kuharenga.

Abatasi ba Ruganzu, Nyagakecuru kugirango bazamucakire bitagoranye cyane, Ruganzu yamushukishije kumugabira ihene nyinshi, maze zihageze ya Matovu yari akikije urugo rwe n’ibisura, zirayarya zirayararika, zicamo ibyanzu, na ya nzoka karundura yakundaga kuba ku bikingi by’amarembo irahunga iragenda.

Ingabo za Ruganzu[Ibisumizi] zaje gutegura ibitero bigamije guhitana uwo muhinzakazi Nyagakecuru, birazorohera, kuko zaciye muri bya byanzu byaciwe na za hene yari yaragabiwe.

Ibisumizi, byaraseseye, bihinguka kuri Nyagakecuru biramwica. Ibirari by’amateka byerekana ko ibi byabaye
hagati y’umwaka w’1510 n’I 1543.

                                             Bivugwa ko aha ariho Nyagakecuru yogeraga, aya mazi ntajya akama

Nyuma y’urupfu rw’mugabo we SAMUKENDE waje kuzungurwa na RUBUGA nibwo RUGANZU II NDORI mwene NDAHIRO II CYAMATARE yigaruriye agahugu ka BUNGWE. NYAGAKECURU na RUBUGA wa SAMUKENDE baguye muri icyo gitero ndetse n’ingoma ngabe NYAMIBANDE ijyanwa ibwami kwa NDOLI.

Benshi mu basigaranye ibisigisigi by’aya mateka, bemeza ko RUGANZU NDOLI kugira ngo atsinde
BENGINZAGE byamusabye ubwenge bwinshi, kuko yagombye kugabisha ibitero bibiri, kimwe cyoherejwe kwa Nyagakecuru, ikindi cyoherezwa ku ngabo zakundaga kunganira iza Nyagakecuru zitwaga Imparabanyi, izi zari zituye mu rusobe rw’imisozi hafi aho mu bisi bya Kigasari [ubu hari uruganda rw’abacuzi b’i Gishamvu], bakabamo uwitwaga Mba wari intore cyane mu kumasha no kwizibukira.

Uyu Mba na we yaje kwicwa icyo gihe, mu ihirikwa rya Nyagakecuru, asiga n’insigamigani igira iti:’’Habe na Mba.’’

Kuri ubu iyo uri mu bushorishori bw’ibisi bya Huye, ubona itaba ryari ryubatsemo amazu ya Nyagakecuru, ubona kandi ibisigisigi by’ibimera byerekana ko hahoze hatuwe birimo amatovu make n’utundi twatsi dukunze
kumera ahantu hahoze ifumbire y’urugo.

Ubona kandi Ikizenga gito kiretsemo amazi kandi kitajya kikama. Rwagati ku musozi, ubona agace kitwa ‘Ku
Kabakobwa’, aho abakobwa bahuriraga cyera bavuye guca imyeyo [Iminyereri iva mu ishinge], no gutashya inkwi, bakaganira amabanga yabo.

Aha hagaragara agataba bakundaga kwicaramo. Kuri ubu kandi Itaba ryari ryubatsemo amazu ya Nyagakecuru, n’ubu ubonamo imyobo yerekana ko koko hashobora kuba hari urugo.

Kuki Nyagakecuru yari yaragiye gutura ku gasongero k’umusozi hejuru cyane ?

Inzobere mu by’amateka, Karangwa Jerome ivuga ko abatware n’abategetsi bo hambere baturaga ku misozi hejuru mu rwego rwo kugirango biborohore kwitegera ibihugu[uduce] byabo ariko kandi hari no mu rwego rwo kugenzura umwanzi kuko umwanzi washakaga gutera, yajyaga guterera umusozi, yatahuwe kare.

Ku itongo rya Nyagakecuru hashinze icyapa gisobanura amateka y’uyu muhinzakazi na Ndoli mu kinyejana cya 16.

Nshuti basomyi bacu reka amateka ya Nyagakecuru tuyacumbikire aha tuzakomeza kubagezaho n’andi mateka  y’abandi bantu.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW