Nyagatare: Umubyeyi utishoboye wabyaye abana batatu arasaba ubufasha

Nyiracumi Stephanie wibarutse abana b’impanga batatu arasaba ubufasha nyuma yo kwibaruka aba bana kandi akaba adafite ubushobozi, asanzwe aba mu inzu akodesha,umugabo we ukora ibiraka by’ubufundi nabwo atigiye kuva yibaruka ntaragera mu rugo yagiye gupagasa.

Umubyeyi Nyiracumi Stephanie nyuma yo kubyara abana batatu arasaba ubufasha, abayeho mu buzima bugoye

Uyu mubyeyi atuye mu Mudugudu wa Mirama ya mbere, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Ubuyobozi bw’uriya Murenge bwabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko bugiye kumusura kugira ngo hashakwe ubufasha binyuze mu baturage by’umwihariko abaturanyi buriya muryango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare Ingabire Jenny yavuze ko abantu bose bafashwa ari abafite aho amategeko cyangwa amabwiriza abiteganya ariko ko hari igihe habaho gufasha umuntu bitewe n’ibihe yinjiyemo.

Ati  “N’ubusanzwe ubufasha bukomeye tubukura mu baturage, tuzamusura tuvugane n’abaturage baturanye kandi turizera ko bazamufasha rwose. Tuzareba no muri gahunda iyo yemerewe bitewe n’amabwiriza dufite kuko hari izigenewe abatishoboye ariko zose zifite amabwiriza, iyo azaba amwemerera kujyamo ni yo tuzamufashirizamo kuba umugenerwabikorwa.” Niko yabwiye Kigali Today.

Uy mubyeyi avuga ko iyi ari imbyaro ya Kane abyaye, yari asanzwe abyara umwana umwe ariko kuri iyinshuro yabyaye abana batatu icyarimwe.

Yavuze ko nyuma yo kubyara byamuteye ihungabana kubera gutekereza uko azarera abo bana.

Avuga ko yavuye kwa muganga ari muzima nta kibazo afite ariko yagera murugo akagwa muri koma agasubizwa kwa muganga.

Ati “Sinamenya neza impamvu yabinteye ariko narahageze ntekereza uko mbayeho n’uko nzarera abo bana, ibitekerezo biragenda ndahwera.”

Nyiracumi yibarutse kuwa 20 Ukwakira 2021, abahungu babiri n’umukobwa umwe mu bitaro bya Nyagatare.

- Advertisement -

Nta kazi agira atunzwe no guca inshuro, kuva yabyara umugabo ntari mu rugo yagiye gushakisha ubuzima mu gihe uyu mubyeyi n’abana be batatu batunzwe n’imfashanyo bahabwa n’abaturanyi.

Abaturanyi ba Nyiracumi bavuga ko ubuyobozi bwagoboka uyu mubyeyi ndetse n’abandi bagiraneza bakora uko bashoboye kugira ngo uyu muryango ubone iby’ibyibanze birimo amafunguro n’amafaranga y’ubukode bw’inzu

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW