Nyamagabe: Abakingiwe Covid-19 barasaba abandi kwima amatwi ibihuha 

Abatuye Akarere ka Nyamagabe barashimira Leta ikomeje kubaha inkingo za Covid-19 zibafasha gusubira mu buzima busanzwe nka mbere y’iki cyorezo, bagasaba abagifite imyumvire yo kwanga inkingo gukangukira kwikingiza kuko ari yo nzira yo gutsinda icyorezo.

Abahawe urukingo rwa Covid-19 basabye abantu kwitabira iyi gahunda bakima amatwi ibihuha

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 24 Ugushyingo 2021, ku isoko rya Gasaka mu Mujyi w’Akarere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Gasaka, haberaga igikorwa cyo gutanga inkingo za Covid-19 doze ya mbere ku bantu bafite hejuru y’imyaka 18.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) n’inzego z’ubuzima mu Karere ka Nyamagabe batanze inkingo za Covid-19 bafatanyije n’inzego z’umutekano zirimo Ingabo na Polisi mu rwego rwo kurushaho gukingira umubare munini w’Abanyarwanda kandi bigakorerwa hafi yabo.

Bamwe mu baturage baganiriye n’UMUSEKE bamaze guhabwa urukingo rwa mbere rwa Covid-19 bahuriza ku kuba ubuzima bugenda bugaruka mu buryo kubera gukingirwa kw’abantu benshi, gusa ngo ntabyera ngo hari abakigenda biguru ntege muri iyi gahunda, bakabasaba kwirinda ababaca intege na bo bakihutira kwikingiza.

Nyirandutiyabo Christine atuye mu Mudugudu wa Kitazigurwa, mu Kagari ka Ngiryi, Umurenge wa Gasaka, ni umwe mu baherewe urukingo ku Isoko rya Gasaka, avuga ko ari iby’agaciro kuko umusaruro wivugira, aboneraho gushima Ingabo na Polisi baje kubaha inkingo.

Ati “Ibi bigaragaza ko buri wese arajwe inshinga no kurwanya iki cyorezo, kuba umusirikare yaretse akazi ke akaza gukingira abaturage ni ibyo kwishimira cyane. Ibi ni ukugaragaza ko ntawakwitwaza ko yabuze umukingira naho yikingiriza.”

Akomeza asaba abantu kwirinda ibihuha bivuga ko inkingo zitizewe.

Ati “Abantu bagifite imyumvire ngo inkingo zifite ingaruka mbi babireke, imibare y’abamaze gukingirwa igaragaza ko inkingo zizewe. Kutikingiza ni cyo kibazo, niba yikunda agakunda igihugu cye n’umuryango abamo akwiye kwikingiza kuko nagira ikibazo iki cyorezo kikamuhitana yaba ahombeje umuryango we n’igihugu.”

Semanyana Anastase, amaze guhabwa urukingo rwa mbere, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyabazahaje bityo ngo ntawagakwiye kwirara akanga kwikingiza kandi igihugu cyaratanze amahirwe.

- Advertisement -

Yagize ati “Covid-19 yatugizeho ingaruka kuko akantu gato nacuruzaga narakaretse kuko igishoro nakiriye muri Guma mu Rugo. Turashima Leta y’Ubumwe ikomeje kudushakira inkingo kandi ikazitwegereza hafi mu rwego rwo kuturinda, uru rukingo nta kibazo rufite, abagira ubwoba babureke bime amatwi ibihuha kuko nta kibazo gihari.”

Niyomugabo Gabriel ni umunyeshuri kuri GS KIgeme B nawe yakingiwe

Niyomugabo Gabrielle ni umunyeshuri ku Urwunge rw’Amashuri rwa KIGEME B mu mwaka wa gatatu w’ayisumbuye, ikigo giherereye mu Kagari ka Kigeme mu Murenge wa Gasaka, avuga ko urukingo ari inzira yo kudakwirakwiza iki cyorezo mu mashuri, agashima Leta ikora uko ishoboye ngo inkingo ziboneke.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyamagabe, Shyaka Desire umwe mu bari bahagarariye iki gikorwa cyo gutanga inkingo za Covid-19, ahamya ko iyi gahunda ikomeje gutanga umusanzu mu gukingira abantu benshi kandi ahantu hatandukanye, agashimira inzego z’umutekano ku musanzu zatanze mu guha inkingo abaturage.

Ati “Twajyaga dukingira abaturage bari mu Murenge wacu gusa, ariko ubu RBC yatwoherereje abakozi bo kudufasha ndetse n’Ingabo na Polisi bakomeje kudufasha kwegera abaturage. Abantu baritabira kandi imyumvire mibi ku rukingo ntabwo ikanganye, bigaragazwa n’ubwitabire kandi bazi aho twanyuze harimo na Guma mu Rugo yazahaje benshi. Abatarahabwa urukingo bihutire kwegera aho dutangira inkingo bakingirwe.”

Umukozi wa RBC akaba n’Umuhuzabikorwa wa gahunda yo gutanga inkingo za Covid-19 mu Karere ka Nyamagabe, Mugaga Johnston ahamya ko gukingira bikomeje kugenda neza kandi bakegera abantu cyane cyane ahahurira abantu benshi nk’amasoko na gare ziparikwamo ibinyabiziga.

Agashimangira ko inkingo zihari kandi zihagije, gusa ngo bakomeje no kwibanda ku bafite intege nke babasanga mu ngo zabo mu rwego rwo kutagira ucikanwa.

Yagize ati “Muri Nyamagabe bikomeje kugenda neza kuko inkingo zirahari, guhera ejo turatangira no gukingira abahabwa doze ya kabiri. Iki gikorwa kigamije kwegera abaturage hafi yabo, kugeza ubu mu bigo nderabuzima hari abaganga basanga abakecuru, abasaza, abafite ubumuga n’abandi banyantege nke, ibi byose ni ukugira ngo hatagira ucikanwa.”

Nk’uko Mugaga Johnston abivuga gutanga inkingo za Covid-19 nta cyiciro kirengagijwe kuko haba mu kigo ngororamuco cya Gatare, abagororwa muri gereza, amashuri n’ahandi. Nawe akongera gushima inzego z’umutekano zikomeje kubunganira mu gutanga inkingo zihari kandi zigahabwa abazikeneye.

Mugaga akomeza amara impungenge abavuga ko igihe cyo gufatiraho doze ya kabiri cyarenze kuko ntawakerewe, akabizeza ko bazakingirwa vuba.

Gusa ngo abahanga bavuga ko mu minsi 28 igenwe ku gufata doze ya kabiri iyo irenze nta kibazo kuko ubudahangarwa bw’umubiri burushaho kubakwa. Bityo ngo ikihutirwaga ni ugutanga doze ya mbere ku bantu benshi kugira ngo bagire ubudahangarwa bw’ibanze.

Mu Karere ka Nyamagabe hamaze gukingirwa abaturage bafite hejuru y’imyaka 18 barenga ibihumbi 170 bahawe doze ya mbere naho abagera ku bihumbi 34 bamaze guhabwa doze ya kabiri, ni mu gihe abaturage bagombwa gukingirwa bagera ku bihumbi 223.

Nyamagabe gutanga inkingo bikomeje gusanga abaturage aho bahurira ari benshi nk’amasoko
Shyaka Desire, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyamagabe, asaba abaturage kwiabira guhabwa inkingo za Covid-19

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW