Nyanza: Abanyamadini biyemeje guha umwanya uhagije inyigisho zubaka umuryango

Abanyamadini n’amatorero bo mu Karere ka Nyanza biyemeje kujya bigisha abayoboke babo guha umwanya uhagije umuryango kuko byawufasha kwirinda amakimbirane, kurwanya isambanwa ry’abana n’ibindi.

Abanyamadini n’amatorero biyemeje kujya bigisha abayoboke babo guha umwanya uhagije umuryango

Ku wa 12 Ugushyingo 2021 ubwo  abanyamadini n’amatorero bo mu Karere ka Nyanza basozaga umwiherero bamazemo iminsi itatu wateguwe n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda barebeye hamwe uko bakubaka umuryango utekanye hakumirwa amakimbirine, kurwanya isambanwa ry’abana n’ihohoterwa iryo ari ryose.

Abanyamadini n’amatorero biyemeje kujya bigisha abayoboke babo guha umwanya uhagije umuryango.

Pasitoro Habineza Ignace ukora umurimo mu  itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi ati “Ubusanzwe hari ubwo abantu bihugiraho ntibabone umwanya wo kuganira, ariko twamenye akamaro ko guha umwanya umuryango ari na byo nanjye ngiye gukangurira Abakiristo nsanzwe nigisha.”

Uwambajimana Claudine ukora umurimo mu itorero Eglise Apostolique ati “Ibintu byinshi bibera mu muryango mu kwigisha Abakiristo nyoboye nzita cyane uko umuntu yita ku muryango mbere y’ibindi byose bikanafasha gukura neza kw’abana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasiteri Ruzibiza Viateur yasabye abayoboye amadini n’amatorero kujya kubwira abo bigisha kwita ku muryango.

Ati “Nk’abantu bahura n’Abakiristo benshi kandi bakabigisha bakumva bakwiye kugenda bakabigisha tukagira imiryango itekanye bikarinda isambanywa ry’abana, n’amakimbirane mu miryango ntabeho.”

Abanyamadini n’amatorero bose bahuguwe mu gihe cy’iminsi itatu ni 40.

Pasitoro Ruzibiza yasabye abanyamadini n’amatorero kujya kwigisha abayoboke babo bakita ku muryango

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.Rw/NYANZA