Nyanza: Ntazinda Erasme wari Mayor na Kajyambere wari umwungirije batowe muri Njyanama

Uwahoze ayobore Akarere ka Nyanza (Mayor) n’uwahoze amwungirije (Vice-Mayor Economic) bongeye gutorerwa kuba muri Njyanama y’Akarere ka Nyanza aho barushije abandi bakandida amajwi.

Ntazinda Erasme watowe yijeje abamutoye ko atabatenguha

Kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2021, ubwo habaga amatora y’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza kimwe n’ahandi mu gihugu hose mu Turere, mu bakandida 21 biyamamaje 8 batowe nk’Abajyanama rusange, barimo Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w’Akarere wagize amajwi 199, akurikirwa na Patrick Kajyambere wahoze ari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu we yagize amajwi 174.

Ntazinda Erasme watowe afite amajwi menshi kurusha abandi yijeje inteko itora yamugiriye icyizere n’abatoranwe na we ko atazabatenguha.

Ati “Nkuko twatangiye tubivuga twiyamamaza tubijeje kutazabatenguha.”

Yashimiye abandi bakandida biyamamaje abifuriza amahirwe masa ubutaha abibutsa ko bagomba gufatanya bakiyubakira igihugu mu buryo bwose

Umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije muri Komisiyo y’igihugu y’amatora Mukarurangwa Mugabo Immaculee yashimiye inzego zose zabafashije kugira ngo gahunda y’amatora ikomeze igende neza.

Ati “Mwe mugize inteko itora ntako mutagize kuko wumvise ibyo abakandida bose bahize guhitamo ntibiba byoroshye.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2021 aribwo Uturere twose mu gihugu tuzarara tumenye Abayobozi batwo, Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyanza yari iyobowe na Ntazinda Erasme yatangiye mu mwaka wa 2016 ari batatu ariko byaje guhinduka basigara ari babiri we na Patrick Kajyambere.

Solange Umutegetsi wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yagizwe Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro.

- Advertisement -
Abajyanama 8 batowe n’inteko itora

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA