Umunyarwandakazi Mukantabana Crescence yahawe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima OMS, kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze bigamije kugaragaza no kurwanya ububi bw’itabi.
Iki gihembo yagishyikirijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo 2021, OMS ivuga ko ibi akaba yabikoze biciye mu bukangurambaga, amahugurwa umuryango yashinze utari uwa leta witwa Poor Woman Development Network wakoze, n’ubuvugizi bujyanye no gusaba ko ibiciro by’itabi byakongerwa.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel niwe washikirije iki gihembo Mukantabana Crescence mu mwanya w’umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros.
OMS ivuga ko ibikorwa bya Mukantabana yakoze mu kurwanya ikoreshwa ry’itabi mu Rwanda byatanze umusaruro ufatika.
Umuyobozi uhagarariye OMS mu Rwanda, Dr Brian Chirombo avuga ko itabi ryica abasaga miliyoni 7 buri mwaka, uruhare rw’imiryango itari iya leta n’abikorera rukaba rukenewe mu rugamba kurwanya ikoreshwa ry’itabi.
Mukantabana yatoranyijwe mu bantu 6 baturuka mu bihugu 47 ku mugabane w’Afurika, ashimirwa ibikorwa by’ubuvugizi byo kugabanya itabi no kuzamura ibiciro byaryo ku isoko, abantu 300 barimo ingeri zose nibo amaze guhugura kubijyanye no kurwanya ububi bw’itabi.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW