Perezida Cyril Ramaphosa yamaganye amahanga akomeje gushyira mu kato igihugu cye

Perezida wa Africa y’Epfo yagaragaje ko adashyigikiye icyemezo cy’amahanga akomeje kubuza indege kwerekeza muri icyo gihugu no mu bihugu bituranye na yo bitewe na Covid-19 yihinduranyije yitwa Omicron.

Cyril Ramaphosa yavuze ko yatunguwe n’ibi byemezo by’amahanga byo gushyira mu kato Africa y’Amajyepfo

Mu ijambo yavuze ku Cyumweru, Cyril Ramaphosa yavuze ko yatunguwe n’ibi byemezo by’amahanga, ndetse avuga ko bidafite ishingiro, asaba ko amahanga yahagaritse ingendo z’indege yakwisubiraho bidatinze.

U Rwanda rwiyongereye ku bihugu birimo Ubwongereza, Ubumwe bw’Uburayi, na America mu guhagarika ingendo z’indege zerekera muri Africa y’Amajyepfo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryamaze gutangaza ko Omicron ihangayikishije Isi.

Virus ya Corona yihinduranyije bivugwa ko ifite ubukana kurusha izindi zabayeho nk’iyitwa Delta.

OMS yasabye amahanga kutihutira guhagarika ingendo z’indege, ahubwo isaba ibihugu gufata ingamba zijyanye no gukumira icyorezo ngo kitabigeramo.

Umuyobozi uhagarariye OMS muri Africa, Matshidiso Moeti ku Cyumweru yamaganye icyemezo cyo guhagarika ingendo z’indege kuri Africa avuga ko virus yagaragaye heshi ku Isi bityo kugambirira Africa gusa ari ugutandukanya abatuye Isi.

Perezida Cyril Ramaphosa avuga ko abahagaritse ingendo z’indege mu bihugu bya Africa y’Amajyepfo nta mpamvu zifatika za gihanga bagendeyeho, bityo ngo iki gice cy’isi cyakorewe ivangura bidafite impamvu.

Yasabye amahanga kwisubira bikiri mu maguro mashya ugira ngo ubukungu bw’ibihugu butongera guhungabana.

- Advertisement -

Omicron yagaragaye bwa mbere muri Botswana, nyuma iza kuboneka muri Afurika y’Epfo, ndetse iravugwa muri Hong Kong, Australia, mu Bubiligi, mu Butaliyani,  mu Bwongereza, mu Budage, Autriche/Austria, Denmark no muri Israel.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW