Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya abibutsa guhangana n’ibibazo bazahura nabyo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bakuru barimo Umunyamabanga wa leta muri Minaloc ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, umugenzuzi mukuru w’imari ya leta na Komiseri mukuru wungirije w’Urwego r’wigihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa.

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bakuru muri Minaloc, RCS n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 5 Ugushyingo 2021, mu Nteko Ishinga Amategeko nibwo Perezida Kagame yakiriye indahiro z’aba bayobozi bakuru bahawe inshingano nshya muri Guverinoma.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye indahiro za Assumpta Ingabire wagizwe Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri w’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Alex Kamuhire wagizwe umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta na DCGP Rose Muhisoni wazamuwe mu ntera agahita ahabwa kuba Komiseri Mukuru wungirije m’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa.

Nyuma yo kwakira izi ndahiro z’aba bayobozi, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yasabye aba bayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’igihugu ko bakwiye kurangwa n’umuhate w’ibyagezweho mu rwego rwo kuzamura isura nziza y’igihugu.

Ati “icyo nagirango nkibutse n’aba bayobozi bashya basanze abandi ko imyitwarire, imikorere,imyumvire biba bikwiye kuganisha muri iyo nzira ituma dukora ibintu bikavamo inyungu n’isura nziza ku gihugu, ibindi bibazo byo tuzahora duhangana nabyo kuko ntabwo nkeka ko tutazabaho nta kibazo dufite, ubuzima ku Isi uko tubuzi  buri gihe bigenda neza ariko hakagenda havuka ibibazo. Icya ngombwa nuko abantu baba bariyubatse ku buryo bwo guhangana n’ikibazo cyavutse.”  

Perezida Kagame yongeye gushimira Abanyarwanda uburyo bakomeje kwitwara mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ibintu byatumye n’amahanga ashima umuhate w’u Rwanda mu guhashya iki cyorezo kuko benshi ngo babibonyemo isomo ku bandi. Yongera ho ko uwo musaruro utava ku busa ahubwo uturuka mu byubatswe na mbere.

Ati “Ibyo byose ntabwo biva ku busa cyangwa ngo bipfe kubaho, ahubwo bijyana n’imyifatire,uburyo politike y’igihugu ihagaze n’uburyo abayishyira mu bikorwa bakora. Impamvu ibyo dukora bigera kuri uru rwego ntabwo ari ibya none ahubwo ni nko mu myaka nka 15 ishize, inzira turimo, iyo tumazemo igihe ibyo nibyo biduha guhagarara gutya ku buryo tubasha guhangana n’ibibazo biremereye gutya.”

Umukuru w’Igihugu yongeye gushimangira ko ikorwa ry’inkingo mu Rwanda ari vuba kandi ko uzaba umusanzu mwiza mu gukemura ikibazo cy’inkingo za Covid-19 kuko zizahera ku Banyarwanda, yongeraho ko u Rwanda ruzaboneraho kunguka n’izindi nkingo zirimo iza malariya. Perezida Kagame akaba yifurije imirimo myiza aba bayobozi bashya.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri w’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Assumpta Ingabire, nyuma yo kurahirira izi nshingano yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yongeraho ko agiye gutanga umusanzu we uko ashoboye kuko atari mushya muri MINALOC.

- Advertisement -

Yagize ati “Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku cyizere yangiriye ku gutanga umusanzu wanjye mu guteza imbere abanyarwandwa tubakura mu bukene kugirango bagire imibereho myiza, u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi ariko haracyari na byinshi byo gukora.”

Izi ndahiro z’aba bayobozi Perezida Paul Kagame yazakiririye mu Nteko Ishinga Amategeko, umuhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bakuru  ukaba ari ubwa mbere uhabereye kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka.

Umugenzuzi mukuru w’imari yaleta, Alex Kamuhire arahiriye izi nshingano azisimbuyeho Obadia Biraro, Alex Kamuhire yahawe izi nshingano avuye ku kuba Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

DCGP Rose Muhisoni wazamuwe mu ntera agahita ahabwa kuba Komiseri mukuru wungirije m’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, akaba yarazamuwe mu ntera n’umukuru w’igihugu, tariki 4 Ugushyingo 2021, ahita ahabwa izi nshingano nshya.

Naho Assumpta Ingabire warahiriye kuba Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri w’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yari asanzwe ari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Alex Kamuhire yarahiriye kuba Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta
Assumpta Ingabire warahiriye kuba Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri w’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
DCGP Rose Muhisoni ubwo yarahiriraga kuba Komiseri mukuru wungirije mu Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa
Perezida Kagame yibukije aba bayobozi ko batazaba mu Isi itagira ibibazo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW