Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021, yakiriye Umunyamabanga wa Leta w’u Buhinde ushinzwe Ububanyi n’Amahanga,Vellamvelly Muraleedharan uri mu Rwanda, aho yitabiriye inama ya komisiyo ihuza u Rwanda n’u Buhinde igamije gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Mbere gato y’uko yakirwa n’Umukuru w’Igihugu yabanje kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’uRwanda,Dr Vincent Biruta bagirana ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko iki gihugu cyafasha u Rwanda muri gahunda rwihaye yo gutangira gukora inkingo z’indwara zitandukanye.
Minisitiri Biruta yavuze ko ibi biganiro byabaye mu rwego rwo gukomeza kurebera hamwe uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze.
Yavuze ko u Rwanda n’u Buhinde bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse binafashanya mu bijyanye n’ubuzima, ubuhinzi n’ingufu.
Ati “U Buhinde ni igihugu dufitanye umubano mwiza ndetse n’ubutwererane, dufitanye imishinga mu nzego zitandukanye haba mu rwego rurebana n’ubuhinzi, uburezi, ibirebana n’ingufu cyangwa se amashanyarazi ndetse n’ibireba ubuvuzi.”
Yakomeje agira ati”U Buhinde ni igihugu cya mbere cyaduhaye inkingo za COVID-19 zigeze ku bihumbi 50 ariko kandi twanarebaga imishinga itandukanye dufatanyije uko ishyirwa mu bikorwa n’ibyo twakora kugira ngo ibitagenda neza bikosorwe ariko tunareba n’ibindi dushobora no kuzakora mu minsi iri imbere.”
Minisitiri Biruta yavuze ko baganiriye kuri byinshi birimo n’uko u Buhinde bwafasha u Rwanda muri gahunda rwihaye yo gutangira gukora inkingo zitandukanye zirimo n’iza COVID-19.
Ati “Kimwe mu byo twaganiriyeho ni ibijyanye n’ikoranabuhanga mu byo gukora inkingo z’indwara zitandukanye muzi ko mu Rwanda hagiye gutangira gukorwa inkingo z’indwara zitandukanye zirimo COVID-19, Malaria, igituntu kandi na none tukaba tuzi ko u Buhinde bumaze igihe kirekire, rufite inararibonye mu bijyanye no gukora imiti n’inkingo.”
Umunyamabanga wa Leta w’u Buhinde ushinzwe Ububanyi n’Amahanga,Vellamvelly Muraleedharan, yashimye u Rwanda rwakiriye ibi biganiro nyuma y’igihe bisubikwa kubera COVID-19. Yavuze ko igihugu cye kizakomeza guharanira kugirana umubano mwiza n’u Rwanda.
- Advertisement -
Muri Kanama 2021 nibwo byemejwe ko u Rwanda ruri mu bihugu bigiye kubakwamo inganda zikora inkingo za COVID-19.
Ni inkingo zizajya zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA. Inkingo zikoze muri ubu buryo ni ubwa mbere zizaba zikorewe kuri uyu mugabane wa Afurika.
Umubano w’u Rwanda n’Ubuhinde usanzwe umeze neza kuko mu mwaka wa 2018 Minisitiri w’Intebe Shri Narendra Modi ,yasuye uRwanda ndetse hanasinywa amasezerano arimo n’ay’inguzanyo ya miliyoni 200 z’amadorali ya Amerika
Icyo gihe Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde yoroje inka 200 abaturage bo mu Karere ka Bugesera.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW