Perezida Kagame yasabye abagabo kuva mu myumvire ihohotera abagore n’abakobwa

Kuri uyu wa Kane, Perezida Paul Kagame yagejeje ijambo ku Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma bitabiriye inama ibera i Kinshasa igamije gukangurira abagabo kureka imigirire ihohotera abagore n’abakobwa, yavuze ko hakwiye kugira igikorwa ku bagabo n’abahungu bifitemo guhohotera abagore.

Perezida Kagame ubwo yaganiraga n’Abanyamakuru ari kumwe na Mugenzi we Tshisekedi

Abakuru b’Ibihugu barimo Paul Kagame w’u Rwanda, Faure Ngassingbé wa Togo, Nana Akufo wa Ghana, Macky Sall wa Sénégal, Hakainde Hichilema wa Zambia, na Perezida Tshisekedi wakiriye iyi nama ndetse na Mme Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Liberia nib o bitabiriye iyi nama n’abandi banyacyubahiro.

Perezida Kagame yagize ati “Akenshi abagabo ni bo bahohotera abagore n’abakobwa, ku bw’iyo mpamvu abagabo ntibafite inshingano yo kuvuga gusa, ahubwo bagomba no kugira ibyo bakora ngo haveho inzitizi n’imigirire ya kigabo ibangamira abagore.”

Yavuze ko uburinganire bw’abagore n’abagabo bitagomba kuba ibitekerezo mu mitwe y’abantu “moral responsibility” ko ahubwo ari n’uburenganzira butagomba guteshwa agaciro, ko abagore bagomba guhabwa imbaraga kandi bikubahirizwa muri politiki.

Perezida Kagame yatanze urugero ku Rwanda rwashyizeho Isange One Stop Center nk’ikigo gifasha abahuye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, avuga ko byafashije kumenya ibirego by’abakorewe ihohotera, no gukurikirana ibibazo byabo, agasanga byafasha umugabane wa Africa kubonera igisubizo iki kibazo cy’ihohotera rikorerwa abagore.

Yasabye Africa yunze Ubumwe gushyiraho uburyo burambye bwo guhangana n’ihohotera rikorerwa abagore, igakorana n’ibihugu binyamuryango byayo, ndetse n’Umuryango w’Abibumbye muri gahunda zawo nka He for She.

Perezida Kagame ati “Ni igihe cyo gukorana ngo twemeze amasezerano yo ku rwego rwa Africa yunze Ubumwe yo kurandura ihohotera rikorerwa abagore. Kugira ngo tubone umusaruro ufatika, umutekano n’amahoro bigomba kuba intego yacu mu byo dukora. Tugomba kugira icyo dukora ku bagabo n’abahungu bamwe bashyize mu muco wabo guhohotera abagore.”

 

Urugendo rwa Perezida Kagame i Kinshasa riziye igihe

- Advertisement -

Perezida Paul Kagame ubwo yakirwaga na Perezida Tshisekedi ku Biro bye “Palais de la Nation” i Kinshasa yavuze ko uruzinduko rwe i Kinshasa ruje mu mwanya mwiza wo kongera kuganira ku iterambere ry’ibihugu bituranyi.

Ati “Ndashimira Perezida Tshisekedi ku butumire bwo kwitabira iyi Nama ikomeye ku bijyanye n’uburinganire, ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’uruhare rw’abagabo mu kugira ngo ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa riveho.

Afurika izabigiramo uruhare. Ariko nanone icy’ingenzi ni ibiganiro tugirana buri gihe ku bufatanye bw’ibihugu byombi bifite akamaro ku mahoro, iterambere, n’umutekano atari ku bihugu byacu gusa ahubwo no mu Karere ndetse no hanze yako.

Ubu butumire n’iyi nama biziye igihe kugira ngo twongere tuganire ku bufatanye hagati y’ibihugu byacu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda, nk’abavandimwe.”

Hari hashize iminsi ku rubibi rw’ibihugu byombi hari umwuka w’intambara, bwa mbere abasirikare b’u Rwanda bashinjwe kwambuka bakagera muri DR.Congo bakurikiyeyo abakora magendu, ndetse ingabo z’u Rwanda zaje kubyemeza mu itangazo, zivuga ko bizasuzumwa n’urwego ngenzuzi, ndetse ko abo basirikare babiri bambutse ku bw’impanuka.

Mu minsi ya vuba nabwo ibitero by’inyeshyamba bikekwa ko ari M23 byagabwe ahitwa Buanagana, hari amajwi yumvikanye avuga ko baturutse ku ruhande rw’u Rwanda ariko u Rwanda mu itangazo rwasohoye rwavuze ko abo barwanyi bavuye muri Uganda.

Gusa, mu minsi yakurikiyeho, Umugaba Mukuru w’ingabo za FARDC, yasuye u Rwanda ndetse aganira n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’igihugu.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/ba-offisiye-bakuru-ba-congo-bagiranye-ibiganiro-nabo-mu-rwanda-i-kigali.html

Kuri Palais de la Nation Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na DR.Congo baganiriye n’Itangazamakuru
Faure Ngassingbé wa Togo aganira na Perezida Paul Kagame
Ifoto rusange y’Abakuru b’Ibihugu bitabiriye inama y’i Kinshasa

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW