Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda ko no mu bihe bikomeye bakomeje gasora neza

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye umunsi w’Umusoreshwa mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo, 2021 yashimye ko abasora batacitse intege bakazirikana igihugu nubwo ibihe bya Covid-19 bitoroshye, yavuze ko aho gutanga imisoro bitaranoga byanozwa neza.

Perezida Paul Kagame yashimiye Abasoreshwa babaye indashyikirwa n’abandi basora bose batahembwe kuba barazirikanye umusanzu wabo mu kubaka igihugu mu bihe bitoroshye

Ngiri ijambo rijyanye n’Umunsi wo gusora Perezida Paul Kagame yavugiye muri Intare Arena:

“Abahembwe basoze bivuze ko bujuje neza inshingano zabo uko bikwiye, kandi abakoze neza ni benshi bose sinzi ko bahembwe, bafashe ab’ingenzi.

Niyo mpamvu batubwiye ko amafaranga yavuye mu misoro yazamutse kandi turi mu bihe bitoroshye mwatanze imbaraga zanyu mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu cyacu kandi bigafasha kugera ku majyambere yihuse.

Byabaye mu bihe bitoroshye bya Covi19 ariko birerekana ko abantu bashyizemo imbaraa zihagije.

Twarenze intego z’umubare w’ingengo y’imari yinjiye mu isanduku ya Leta ku yo twari twihaye, ababishinzwe babikorera igihugu. Nubwo mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari abantu batabashije kugera ku ntego ariko byerekana ko batacitse intege bakomeje gukora uko bikwiye.

Ni intangiriro nziza ari ibyo tutabashije gukora n’ibyo tumaze kugeraho, icyo kinyuranyo ndibwira ko kizavanwaho mu bihembwe bisigaye biri imbere.

Iyi mibare irivugira ubwayo, ndashimira Abanyarwanda bose kwihangana, mbibutsa no kubasaba ko twakomeza iyo nzira no mu bibazo bitoroshye ko tutacika intege abantu bagakomeza kwiyubaka tukabona uko tuva mu bihe bibi biba bidasnzwe nk’ibi.

Mu mwaka ushize Leta yagabanyirije imisoro abantu ku giti cyabo, n’ibigo by’ubucuruzi n’inganda, yari igamije kugabanya ingaruka z’icyorezo ku bukungu bwacu no ku miryango yacu.

- Advertisement -

Imisoro ku nyungu yakuweho by’agateganyo ku bakozi bo mu bice icyorezo cyagizeho ingaruka nko mu burezi n’ubukerarugendo kugira ngo dushishikarize abikorera kongera umusaruro twakuyeho VAT ndetse no ku bakora udupfukamunwa mu Rwanda ibyo ngirango byarafashije.

Korohereza abikorera binyuze muri recovery, byafashije abikorera mu ishoramiri, inganda zikora ibintu n’iz’ubwubatsi.

Gutanga umusoro bishobora kumvikana nk’ibintu byo kwitanga ariko biba bifite intego, byubaka igihugu bikagiha kwigira no kwiyubaka mu buryo burambye. Kandi abakora, batanga imisoro ndetse n’abo twashimiye baje imbere ni ikimenetso cy’ibishoboka kandi dushobora kubona.

Ndigara ngo nshimire abahembwe n’abatahembwe no kubasaba gukora kurushaho gusora no gukora neza, ibyo dukora tukabyongera bikatugirira inyungu, birumvikana ko n’abandi n’igihugu kibyungukiramo muri ziriya nzira.

Imisoro ni igishoro mu bukungu bw’imibereho myiza by’u Rwanda ari none ari n’ejo hazaza, dufite amahirwe yo kugira inzego za Leta zikoresha umutungo neza, zigatanga inyungu zifatika twese tubona kandi twumva ariko icyo gihe nongera gusaba ko byanarushaho kuba byiza, iteka ntabwo ibintu ari byiza mu buryo buhagije hari ibyo twarushaho kongera kugira ngo dutere imbere kandi vuba.

Ku bataratanga umusoro, ibi byose bijye bitwibutsa dushobore kubizirikana.

Ndashimira RRA (Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro), nabanje gushimira abasora ariko n’ababasoresha tubashimire barabibutsa barabahwitura, kandi bajya kwakira ibikenewe n’ighugu ariko kandi Abanyarwanda twese dusangira.

Iyo Rwanda Revenue Authority (RRA) ihora ishakisha uburyo bwo gutuma abantu batanga umusoro ku buryo bukwiye ndibwira ko aho bitagenda neza bashakisha uburyo byagenda neza kurusha.”

Asoza ijambo rye, mbere nyuma yo kuvuga ku mpaka zimaze iminsi ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ibyapa byo ku muhanda ndetse n’umuvuduko ukwiye kugenderwaho, Perezida Kagame yasabye ko Abikorera ko bakwiye gukomeza gufatanya n’inzego z’Ibanze za Leta n’abandi bafatanyabikorwa kwigisha kurushaho ibijyanye n’Imisoro, abantu bakumva neza imisiro n’amategeko ayigenga n’uruhare mu iterambere ry’igihugu, ngo bizatuma abifuza gutanga umusoro ku bushake biyongera.

Icya kabiri yatanzeho inama ni ugukomeza kwitabira no kurushaho gukoresha ikoranabuhanga.

 

Umunsi w’Umusoreshwa waranzwe no gushimira abasoze neza mu ngeri zinyuranye

Icyiciro cya mbere cyahembwe ni abahanzi bakoze amarushanwa ku bijyanye no gushishikariza abantu gutanga imisoro n’amahoro.

Kampire Elisabeth yahembwe Frw 600, 000 yabaye uwa gatatu, Halerimana Dieudonne yahembwe Frw 800, 000 yabaye uwa kabiri, uwa mbere yahembwe miliyoni ni itsinda ry’abahanzi.

Ikindi cyiciro cyahembwe ni abasoze neza imisoro y’Inzego z’Ibanze. Bahembwe hagendewe ku Turere babamo, Nkundunkundiye Jean Bosco, yahembwe muri Gasabo,

Kamugwiza Phoebe ahembwa muri Nyarugenge yasoze imisoro myinshi y’ubukode bw’Inzu n’uwitwa Jobanputra wahembwe muri Kicukiro na we yasoze neza, bo ntibahawe amafaranga ahubwo bahawe ibikombe.

Hahembwe n’Abatumiza n’abohoreza ibintu mu mahanga. Mu batumiza ibintu mu mahanga hahembwe BritishAmerican Tobacco Rwanda naho RWACOF EXPORT Ltd ihembwe nk’ikigo cyohereza ibintu mu mahanga.

Abasora bato basoze umusoro mwinshi kandi neza na bo babishimiwe, hahembwa kandi

Abakoresheje neza EBM, hahembwa Abasoreshwa banini bakoresha EBM, MAGERWA niyo yatwaye iryo shimwe.

Umunyarwanda wahize abandi mu gusaba EBM, yitwa Basemba Jean Bosco na we yabishimiwe.

Abasora bato bagenda bazamuka mu gutanga umusoro, ndetse n’abacirirtse muri urwo rwego, ECOBANK Rwanda Plc niyo yahembwe.

Ikiciro cy’abasora bacirirtse batanze umusoro mwinshi, na cyo cyahembwe, hanahembwa Abasora banini 5 bahize abandi barimo BRALIRWA Plc, MTN Rwanda, BAKHRESA GRAIN Milling, ERRICSON ndetse hahembwe Abasora b’indashyikirwa mu myaka 10 bakomeje gusora neza muri icyo cyiciro hahembwe BK, na AMEKI.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW