Perezida Kagame yatumye umukobwa wa Rwigema, gusaba musaza we agataha mu Rwanda

*Uyu muhungu wa Rwigema yaganiriye na Perezida Kagame ariko ibyo yamubwiye “abyima amatwi”
*Uganda yatunzwe agatoki kuba yivanga muri politiki y’u Rwanda, ikanateranya imiryango
*Umunsi nzagenda, nzagenda nishimye kuko nta mwenda w’Imana nta n’u’uw’umuntu nzaba mfite – Kagame 

Mu ijambo riri ku mbuga nkoranyambaga (YouTube), Perezida Paul Kagame yarivuze kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari umushyitsi w’Imena mu batumiwe mu bukwe bw’umukobwa w’Intwari, Maj.Gen Fred Gisa Rwigema witwa Teta Gisa Rwigema, yavuze ko musaza w’uyu mukobwa yakabaye ari mu bukwe bwa mushikiwe, ariko ntiyahageze ku mpamvu itavuzwe.

Perezida Kagame avuga ko umuhungu wa Rwigema adakwiye kuba impunzi

Perezida Paul Kagame yasabye ko Eric Gisa Rwigema (Junior), umuhungu wa Gen Major Fred Gisa Rwigema wagize uruhare mu gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda, agaruka mu Rwanda aho kuba impunzi hanze, akajya asubirayo uko abishatse akoresheje ibyangombwa by’u Rwanda.

Teta Gisa Rwigema, umukobwa wa Fred Rwigema yarongowe na Marvin Manzi, umuhungu wa (Rtd Colonel) Louis B. Kamanzi nyiri Radio/TV Flash mu bukwe bwabereye i Kigali.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yabanje gushima abana bakundanye bakubaka urugo, ndetse avuga ko umwana wa Rwigema ari uwe kuko isano bafitanye ari iya kera kubera uko imiryango yabanye, gusa yaje gusaba ko avuga ku bukwe ariko akanabihuza na politiki y’igihugu ndetse anasobanura impamvu zimwena zimwe mu byo avuga.

 

Kagame yasabye umuhungu wa Fred Gisa Rwigema gutaha “aho gushakisha ubuhungiro”

Perezida Kagame yavuze ko yarebye mu bantu batashye ubukwe ntabonemo umuhungu wa Rwigema, Eric Gisa Rwigema. Yavuze ko yifuza kumutumaho umubyeyi we, Janet Rwigema na mushiki we Teta.

Ati “Teta ndagutuma, ndi butume Janet, ndetse ndi butume na Nyogokuru, hano ntabwo nabonye umuhungu wa Fred, umuhungu wa Gisa ngira ngo ntabwo yashoboye gutaha ubu bukwe, mumumbwirire ko yari akwiye kuba ari hano. Yari akwiriye kuba ari mu gihugu, mu gihugu se n’abandi twese twaharaniye tukaba twarakibonye. Sindi bubitindemo cyane ariko mumumpere ubutumwa, sinshaka ko umuhungu wa Fred yaba hanze cyangwa yaba impunzi, ashaka impapuro zo hanze.”

- Advertisement -

Perezida Paul Kagame yakomeje ashima umukobwa wa Rwigema wagiye kwiga hanze ariko akagaruka mu Rwanda ndetse akaba ashinze urugo ariho ari.

Ati “Ariko ndashimira Teta, abakobwa n’abagore ni intwari baraturuta akenshi, we yagumye hano, anahashakiye n’urugo, yagenze hirya ariga arataha. Janet (umugore wa Fred Rwigema), ntabwo nifuza ko umuhungu wa Gisa yaba hanze keretse ari ko yabihisemo hari impamvu, nta we ubuza uhitamo uko ashaka ariko yari kuba mu Rwanda, cyangwa se akagira uburenganzira bwo kujyenda no kugaruka mu Rwanda ntazashake ubuhungiro hanze.”

Perezida Paul Kagame yakomeje agira ati “Nta nubwo akwiriye kuza akaba yajya mu baturanyi, agasubirayo atageze mu Rwanda ntabwo ari byo, ntabwo bikwiriye ngo azaze agarukire mu baturanyi asubirayo.”

 

Abaturanyi bivanze mu buzima bw’igihugu cyacu….

Perezida Kagame yavuze ko abaturanyi bivanze cyane mu mibereho y’Abanyarwanda n’igihugu, guhera kera kugeza uyu munsi.

Ati “Ntabwo numva ko hakwiriye kugira uwo basiga ibara ribi, izina ribi kuri twebwe, cyane cyane simbyifuza haba ku muryango wanjye, haba ku muryango wa Gisa. Ntibikwiriye.”

Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi bivugwa akabyihorera kuko atarwana intambara zose, agira izo atoranya arwana kandi ngo zirahari.

Ati “Bavuze byinshi, turagenda tuba abantu baremwe, bagizwe n’abaturanyi, ntabwo ari byo. Ntabwo twigeze turemwa, ntabwo twigeze … ntabwo aribyo, ntabwo abantu barema abandi… Imana niyo irema.

Ntabwo twaremwe n’abaturanyi, nta nubwo baturemeye. Intambara igihugu, akaga cyanyuzemo, ntabwo twagakijijwe n’abaturanyi na busa, ndagira ngo n’uri aha abyumve.”

 

Ayo magambo y’abaturanyi atandukanya imiryango…

Perezida Paul Kagame avuga ko abaturanyi “Uganda” bakomeje kuvangira u Rwanda, bigeza ku bibazo bitwara abantu hanze ndetse bigatandukanya imiryango.

Ati “Kandi njye nabonye umwanya uhagije wo kubiganira n’abo bireba, abayobozi bireba, gutya imbonankubone. Ibyo mbabwira ubu nibyo mbabwira ubwabo banyumva, uko nababwiye, twaremwe n’Imana ntabwo twaremwe n’abantu.

“Ibintu rero byivanze mu buzima bwacu, mu miryango yacu nk’Abanyarwanda bikaba incyuro, bakaducyurira… ubwo ureba buri muntu wese agira ubuzima bwe.”

Perezida Kagame yavuze ko usanga hari abantu benshi bavuga ko igihe cyo gusanga Imana kiri hafi, nyamara wababwira ngo nibahite bagenda bakavuga bati “reka reka”.

Ati “Ariko njye aho nzagendera, nzagenda nishimye kuko nta mwenda w’Imana nzaba mfite. Usibye noneho uw’Imana ko ari wo ukomeye, nta n’uw’umuntu wundi usanzwe mfite. Ndabivugira ko nyine abandi biha kurema abantu, ntabwo ndi mu baremwe n’abantu.”

 

Ikibazo ntikiri hagati y’abantu babiri (Museveni na Kagame) kiri hagati y’ibihugu…

Perezida yavuze ko politiki y’abaturanyi yakomeje kuvangira u Rwanda, bamwe bagashaka kwibwira ko ari ikibazo kiri hagati y’abayobozi babiri ku giti cyabo.

Nyamara ngo iyo urebye uburemere bwabyo, ni igihugu cy’u Rwanda n’Abanyarwanda biba bivugwa.

Ati “Ntabwo baremwe n’abaturanyi, ntabwo twabeshejweho n’abaturanyi, ntabwo intambara twarwanye abantu bamennyemo amaraso, bagatakaza ubuzima, ntabwo ari undi wabidukoreye. Iyo aza kuba ari undi wabidukoreye akabiduha, nta bantu tuba twaratakaje nyine tuba turi kumwe hano natwe, baba bari hano uyu munsi.”

Yakomeje agira ati “Nibo rero bagenda bagashuka abantu, bagashuka abana, bagashuka abantu bakuru bakabasezeranya ibyo bazabagira ndetse bakarenga bagasezeranya ibyo bazabagira hano mu Rwanda. Ntibishoboka, ntabwo byakunda. Nta wundi utari Umunyarwanda wagena icyo u Rwanda rwaba, ntibishoboka. Ni na cyo nshinzwe, ni na cyo mwanshinze, ni na cyo navugiraga ko nta mwenda nzajyanan njyewe kuko ako kazi ndakuzuza kugeza n’uyu munsi.”

 

Umuhungu wa Rwigema twaganiriye umwanya munini mugira inama nk’uwubaka umwana muto…

Perezida Paul Kagame avuga ko byinshi yavuze bijyanye no kuba umuhungu wa Rwigema, Eric Gisa Rwigema,  ubu uba mu mahanga, ngo akirangiza ishuri yicaranye na we, amutuma kuri mushi we no ku mubyeyi yasigaranye.

Ati “Nari naranabasezeranyije ko ntacyo bamburana gishoboka ku muntu, keretse ndamutse ntagifite. Ariko icyo gihe nyine hagira hatya hakaza ibintu bikitambikamo…, amatiku maremare, amagambo maremare aturutse hanze, hirya no hino.. rimwe na rimwe nabyumva nkasubira inyuma nkicecekera nkabyihorera, kuko iyo ntabwo ari intambara nihutira kurwana, izo zifite abandi bazirwana kuko hari izindi zindeba.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyo bivugwa bigira ingaruka ku Rwanda n’Abanyarwanda kuko iyo abantu bameze neza n’u Rwanda rumera neza.

Perezida Paul Kagame yijeje umukobwa wa Rwigema ko umuryango we uzakora ibishoboka ukabashyigikira mu mikoro “atari make ufite”.

Teta Gisa Rwigema, umukobwa wa Fred Rwigema yarongowe na Marvin Manzi, umuhungu wa (Rtd Colonel) Louis B. Kamanzi nyiri Radio Flash

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW