Perezida Kagame yerekeje i Kinshasa ku butumire bwa Perezida Tshisekedi

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo, 2021 Perezida Paul Kagame yerekeje i Kinshasa mu nama yiga ku buryo abagabo babana neza n’abagore mu bwubahane batitwaje uko baremwe ngo babyurireho basuzugure abagore.
Perezida Paul Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde

Ageze i Kinshasa Perezida Paul Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde ndetse bagirana ibiganiro.

Nyuma Perezida Félix Tshisekedi yakiriye Perezida Kagame kuri Palais de la Nation i Kinshasa kugira ngo bagirane ibiganiro mbere y’Inama.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, bitangaza ko iyi mana y’Abakuru b’Ibihugu bya Africa igamije gukangurira abagabo kwitwara neza mu buringanire batitwaje uko baremwe kigabo “Positive Masculinity” ngo bahohotere abagore n’abakobwa.
Inama yakiriwe na Perezida wa DR.Congo, Félix Antoine Tshisekedi unakuriye Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, ku bufatanye na Komisiyo y’uyu muryango.
Mu byatumye iyi nama ibi harimo gufata umwanzuro wo ku rwego rwa Africa ugamije guca ihohotera rikorwa abagore n’abakobwa “African Union Convention on Ending of Violence against Women and Girls.”
Iyi nama ifite insanganyamatsiko ivuga iti “Abayobozi b’abagabo muri Africa bagire uruhare mu “kuba abagabo beza” kugira ngo bashishikarize abandi kurandura impamvu zitera ihohotera ry’abagore n’abakobwa.
Inama ikaba ari umuhate w’abagabo, by’umwihariko Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma, mu gutanga ibisubizo nyabyo mu kugira ngo habeho ibikorwa bifatika n’ingamba zihamye mu kurandura ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa.
Perezida Félix Tshisekedi yakiriye Perezida Kagame kuri Palais de la Nation i Kinshasa
Perezida Félix Tshisekedi yakiriye Perezida Kagame kuri Palais de la Nation i Kinshasa mbere y’inama
Perezida Kagame ahabwa icyubahiro gikwiye Umukuru w’Igihugu i Kinshasa
Iyi nama igamije kurandura ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa
Perezida Kagame ageze i Kinshasa

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW