Perezida Kagame yishimiye kongera kwitabira siporo rusange bizwi nka Car Free Day

Perezida Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 21 Ugushyingo 2021 yitabiriye siporo rusange iba kabiri mu kwezi izwi nka ‘Car Free Day’.

Perezida Paul Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Mme Aurore Mimosa Munyangaju, n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter,  yagaragaje ko yishimiye kugenda n’amaguru mu mihanda ya Kigali nyuma y’igihe kinini abantu batemererwa guterana ari benshi.

Car Free Day yabaye kuri iki Cyumweru, yitabiriwe n’abatuye mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, aho mu mihanda yagenwe ibinyabiziga birimo imodoka na moto byari byakumiriwe.

Abayitabiriye uyu munsi kuva saa Moya za mu gitondo kugera saa yine (10h00 a.m), bubahirizaga amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 arimo kwambara neza agapfukamunwa mbere na nyuma ya siporo ndetse n’igihe cyose bibaye ngombwa.

Hari abagendaga n’amaguru gake ku giti cyabo, abagenderaga hamwe mu matsinda n’abakoraga siporo yo kunyonga igare.

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo ikaba ikorwa.

Ifasha kandi mu kugabanya ihumanywa ry’umwuka abantu bahumeka binyuze mu gukumira imodoka na moto mu mihanda abakora siporo bifashisha.

Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yazajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu.

Perezida Kagame asuhuza abaturage bitabiriye Siporo
Perezida Kagame yavuze ko ashimishijwe no kongera kugenza amaguru muri Kigali akora siporo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO @Village Urugwiro Twitter

UMUSEKE.RW