Umukuru w’Igihugu cya Zambia, Hakainde Hichilema avuga ko Leta izatemera ubutinganyi aho abagore cyangwa abagabo babana bahuje ibitsina.
Perezida Hakainde Hichilema yavuze ko ubutinganyi badashobora kwihanganirwa mu gihugu kigendera ku mahame n’indangagaciro za Gikiristu.
Hichilema avuga ko igihugu cye kizemera amahame ya Demokarasi n’indangagaciro zayo
Mu kwezi gushize UMukuru w’Igihugu cya Zambia yanze ibiganiro bivuga ku butinganyi ubwo yari mu ruzinduko mu Nama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, muri America.
Ibinyamakuru byo muri Zambia bivuga ko hari amakuru y’uko inama yagombaga guhuza Hakainde Hichilema na Perezida Joe Biden yahagaritswe bitewe n’amagambo yamagana ubutinganyi yavuzwe na Visi Perezida wa Zambia Mutale Nalumango.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
BBC
UMUSEKE.RW