RBC yafunguye amashami 4 yitezweho gukora ubushakashatsi no guhangana n’indwara zirimo imidido

webmaster webmaster

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda cyafunguye amashami 4 mashya mu ntara zose mu turere twa Huye, Karongi, Musanze na Rwamagana, ni amashami aje gufasha mu gukora ubushakatsi ku ndwara z’ibyorezo byambukiranya imipaka ndetse n’indwara zitandura zibasira abantu harimo malaria, imidido na korera.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC cyafunguye amashami 4 yacyo mashya

Aya mashami mashya akaba yari asanzwe akorana n’ibitaro ariko ntiyatangaga serivise zose zitangwa na RBC kuko yari asanzwe atunganya amaraso gusa. Kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2021, akaba aribwo aya mashami yatangiye gutanga serivise zose zatangirwaga i Kigali ku cyicaro cya RBC.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, aganira n’UMUSEKE, yavuze ko hari indwara z’ibyorezo zikomeje kugaragara bityo ngo aya mashami mashya aje kurushaho kubafasha kwegera abaturage no gukora ubushakashatsi ku ndwara z’ibyorezo biri kwibasira abaturage.

Ati “Ariya mashami yatunganyaga amaraso gusa ariko ubu azatanga serivise zose RBC itanga, abakozi n’ibikoresho twabyongereye. Tumaze iminsi tubibona ko dukeneye ibiro no mu Ntara mu rwego rwo kwegera abaturage kuko gukorana n’ibitaro bitari bihagije. Kuhagira ibiro bifite n’amasuzumiro (Laboratory) bizadufasha gukora ubushakashatsi ku ndwra z’ibyorezo zikomeje kugaragara harimo ibyorezo byambukiranya imipaka, aya mashami azadufasha kurushaho guhangana n’izi ndwara.”

Dr Sabin Nsanzimana yakomeje avuga ko aya mashami aje kuruhura abaturage ku ngendo ndende bakoraga bajya gushaka serivise i Kigali, yongeraho ko indwara zirimo imidido, malaria na korera bagiye kurushaho kuzikoraho ubushakashatsi mu rwego rwo kuzihashya.

Yagize ati “Abaturage bakoraga ingendo baza Kigali kuhashaka serivise runaka, ubu ntibazongera kuvunika kandi natwe byatugoraga gutanga serivise. Hari Intara zirimo malaria nyinshi nk’Amajyepfo n’Ibirusirazuba, hari ahaba ibyorezo nka korera mu turere duturiye ikiyaga cya Kivu, ndetse n’uburywayi bw’imidido buterwa n’ubukonje bwinshi aho abaturage bakandagira ku mabuye ava mu birunga. ibi byorezo byose n’izi ndwara tugiye kurushaho guhangana nazo mu buryo bworoshye kuko abantu twoherezagayo bavuye i Kigali ntago batangaga umusaruro mwiza witezwe n’abaturage.”

Aya mashami uko ari 4 akaba yarongerewe ubushobozi bw’ibikoresho n’abakozi bashya bigendanye na serivise zose RBC itanga. Urugero nk’ishami rya Musanze inyubako ikaba yaraguwe ariko hanubatswe ibyumba bibiri binafite ahantu hihariye ho kwakira umuntu wagaragara afite icyorezo kidasanzwe.

Mu bindi byakozwe mu rwego rwo kongerera ubushobozi aya mavuriro ni ukuyaha abakozi n’abayobozi beza. Kugeza ubu aya mashami akaba afite abayobozi bari bamaze ukwezi bakora kandi bakaba ari abaganga bafite ubunararibonye mu buvuzi bwihariye.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima buvuga ko bufite inshingano zikomeye zo guha serivise nziza abaturage kuko aribo bakorera, bityo ngo bagiye kurushaho kubegera no kumenya indwara zirimo n’ibyorezo zibugarije.

- Advertisement -

Nubwo aya mashami yafunguwe hari hamwe ibikorwa byo kwagura inyubako zayo bigikomeje ndetse hanongerwamo ibikoresho bijyanye n’igihe harimo ibizifashishwa mu bushakashatsi. Ubusanzwe aya mashami ya Huye, Rwamagana, Musanze na Karongi yari asanzwe akorana n’ibitaro akagira abakozi 20 bari basanzwe bakora mu gutunganya amaraso, aba bakozi rero bakaba barongewe kandi bazakomeza kongerwa.

Aya mashami yitezweho gukora ubushakshatsi ku ndwara z’ibyorezo harimo indwara y’imidido yibasira abaturiye ibirunga

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW