RRA yatanze miliyoni 25Frw ku bacuruzi 5 b’i Rubavu bangirijwe n’imitingito

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyasuye abacuruzi batanu bo muri Rubavu, ndetse buri wese ahabwa sheki iriho miliyoni 5Frw yo kwiyubaka nyuma yo kwangirizwa n’umutingito.

Pharmacy Vinca ni umwe mu bahawe inkunga yo kongera kubaka ubucuruzi nyuma yo kugirwaho ingaruka n’umutingito

Komiseri Mukuru wa RRA, BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal n’abayobozi b’Akarere ka Rubavu, babanje kugenda basura ibikorwa byangijwe n’imitingito.

Nyuma, ari kumwe n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier, Komiseri Mukuru bashyikirije buri mucuruzi wese inkunga ifite ya miliyoni 5Frw ikazabafasha gusana bimwe mu byangijwe n’umutingito, bityo bakazahura ubucuruzi bwabo banasora neza.

Abacuruzi batewe inkunga bavuze ko igiye kubafasha kongera kwiyubaka ndetse no gukomeza kubahiriza inshingano zo gusora.

Umuvugizi wa RRA, Uwitonze Jean Paulin yabwiye RBA ko abacuruzi batanu bahawe ubufasha bwo kuzahura ubucuruzi bwabo, bwagizweho ingaruka n’imitingito.

Komiseri Mukuru wa RRA, BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal yavuze ko mu kwezi ko gushimira abasora RRA yifatanya n’Abanyarwanda bakeneye ubufasha, kikaba ari igikorwa kigamije gukomeza gufatanya kuzamura imibereho myiza.

Yashimiye abasora ndetse abasaba ubufatanye mu kwitabira ikoreshwa rya EBM no kurwanya magendu.

Akarere ka Rubavu, ndetse n’Umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu byagizweho ingaruka n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryabaye tariki 22 Gicurasi, 2021.

Buri wese mu bacuruzi yahawe miliyoni5Frw
Abagizweho ingaruka n’imitingito ni benshi ariko abafashejwe ni abo byagaragaye ko basora neza
Komiseri Mukuru wa RRA, BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal avuga ko iki gikorwa kiri mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW