Ruhango: Abakora isuku mu isoko ryo ku Buhanda guhemberwa igihe byabaye inzozi

Abaturage bakorera kompanyi ya Imena Vision ifite inshingano zo gukora isuku mu isoko no mu isantere ya Buhanda mu Murenge wa Bweramana muri Ruhango barambiwe  gukora badahembwa nyamara baba biriye bakimara bitangira akazi bakora.

Ruhango abaturage bakorera kompanyi ya Imena Vision ikora isuku mu isoko rya Buhanga barataka guhembwa bashakuje

Mu rwego rwo kurushaho kwimakaza isuku no kurengera ibidukikije, leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gukora isuku mu bice by’imijyi itandukanye n’ahantu hatuwe n’abantu benshi harimo gukusanya imyanda iva mu ngo, ibi ni nako byagenze mu Murenge wa Bweramana mu isantere ya Buhanda na Karambi yo muri Kabagali, kuko kompanyi ya Imena Vision yahawe isoko ryo kwita ku isuku y’izi santere z’ubucuruzi ndetse n’isoko rya Buhanda.

Ikibabaje ariko abaturage bahawe akazi ko kwita kuri iyi suku y’aho iyi kompanyi yatsindiye isoko, guhembwa ni inzozi kuko amezi agera no kuri atanu batarakora ku ifaranga kandi bazinduka bajya gukora, aha niho bahera basaba kurenganurwa.

Aba baturage bakorera iyi kompanyi agahinda ni kose ubwo batekerereza umunyamakuru wa Radio Huguka agahinda kabo, uyu ati “Twe twibajije impamvu dukora ntiduhembwe, duhita kwegera abacuruzi turababaza tuti ese ntimwishyura amafaranga y’isuku, ikibabaje abacuruzi batubwiye ko iyo banarengejeho umunsi umwe bacibwa amande, ibi birushaho gutuma twibaza aho ayo mafaranga ajya n’impamvu bataduhemba.”

Undi nawe avuga uko iki kibazo kimeze, yagize ati “Dukora isuku mu murenge wa Bweramana mu isantere ya Karambi na Buhanda, baduhaye kampani ya Imena Vision ariko nta na rimwe turahembwa neza tutamaze amezi nk’atanu tudakora ku ifaranga bahora baturerega, nawe urabibona imiryango yacu ntago yifashije niyo mpamvu tuba twaje gukora aha.”

Si uyu muturage uvuga atya, n’uyu nawe arabisobanura agira ati “Kuva twakorana n’iyi kompanyi tubabazwa nuko batajya banatugurira ibikoresho, wumve ko twirirwa tuzenguraka mu bacuruzi dutira imyeyo yo gukubuza. Kudahembwa bituma kurya biba ingume”

Ibyifuzo aba baturage bahurizaho ni ugusaba ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango kubarenganura bakajya bahembwa amafaranga yabo bakoreye kuko birushaho kubadindiza mu iterambere ry’imiryango yabo, bakibaza impamvu akarere kaha isoko rwiyemezamirimo udashoboye guhemba abaturage abo akoresha.

Umuyobozi  wungirije w’iki kompanyi ya Imena Vision ishinjywa n’abaturage kudahemba, Higiro Anastase, avuga ko ikibazo cyabagaho cyamaze kuganirwaho ku bufatanye n’akarere ka Ruhango kandi ngo byahawe umurongo.

Ati “Twabiganiriye n’Akarere kandi batwemereye ko ibintu bizajya byihutisha bakadusinyira amafaranga maze abaturage bakayabonera igihe, ndakeka ko ibyo bintu bitazongera.”

- Advertisement -

Higiro Anastase atera utwatsi ibivugwa n’aba baturage ko bigurira ibikoresho, agahamya ko ibikoresho babihabwa, yagize ati “Icyo sicyo ko umukozi agurira kampani ibikoresho ngo akunde akore isuku, ntago aribyo bikoresho bakoresha ni ibya kampani.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango, Muhoza Luois Mbabazi, ari nawe uyoboye by’agatenganyo aka karere, avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo kigashakirwa umuti mu buryo burambye harimo no kuba iyi kompanyi yakamburwa isoko ryo gukora isoko.

Ati “Ntitwaha isoko umuntu udafite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo twemeranyije, niba twaremeranyije gukora isuku aho hantu kandi akabikora bigendanye n’amasezerano dufitanye, none uyu munsi akaba arimo akora ibinyuranye n’amasezerano dufitanye, ibyo mutugaragarije mwagize neza kuko twabonaga abantu bakora ariko tutazi ko ari uko biteye tugiye kubikurikirana bijye ku murongo bifate inzira iboneye bijyanye n’amasezerano dufitanye na rwiyemezamirimo.”

Abaturage bagera ku 9 nibo bashinja iyi kompanyi ya Imena Vision kutabahembera igihe, bakaba bakora isuku mu isanteri n’isoko rya Buhanda, mu murenge wa Bweramana, bakorera kandi no mu murenge wa Kabagali mu isanteri ya Karambi mu Karere ka Ruhango.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW