Rusizi: Abaturage bashyiriweho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gukurikirana imihigo

Tariki ya 23 ugushyingo 2021 mu Karere ka Rusizi hamuritswe uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa “Isaha y’imihigo” buzafasha umuturage gukurikirana aho imihigo yo mu Karere ke mu byiciro byose igeze yeswa.

                        Abayobozi batandukanye bitabiriye imurikw ry’ubu buryo bw’ikoranabuhanga

Mu bihe bitandukanye, abaturage bagiye bumva abayobozi b’Uturere bahiga imihigo itandukanye igamije iterambere ry’umuturage, hari imwe n’imwe yeswa hakaba n’iteswa ndetse bikagora n’abaturage kumenya ibitaragenze neza ntibanabwirwe ahabaye imbogamizi.

Abaturage bavuga ko kuteswa kw’iyo mihigo bibagiraho ingaruka nyinshi, hakaba hari n’abumva imihigo mu magambo gusa.

Hari abaturage bavuga ko batajya babona ibyo abayobozi bavuga ko bahiguye hakaba hatari n’uburyo bworoshye bwo kumenya ikigereranyo igezweho yeswa.

Uwitwa Nahimana Jean Claude wo mu Karere ka Rusizi agira ati “Imihigo tuyizi mu magambo tuyumva gutyo gusa ariko kuvugango bahiguye ibyo bahize ntabwo tujya tubibona.”

Undi muturage yagize ati “Hano iwacu ibyo bahiga n’ibyo bahigura ni bicye cyane nkatwe abaturage nti tubasha kubona uburyo bwihuse twakurikiranamo aho imihigo igeze yeswa.”

KANANI Faustin, ni Umunyamabanga Mukuru w’umuryango Inititive Pour la participation Citoyenne (IPC) ufite inshinga zo kuzamura uruhare avuga ko bakoze aplication ishyirwa muri Telefone na mudasobwa kugira ngo umuturage amenye ibimukorerwa.

Ati “Ni uburyo bwatekerejwe ku buryo ntawe usigara inyuma buriwese amaze kugira telephone, waba ufite smart phone ndetse nizi twita gatoroshi no kuri mudasobwa wabireba ukamenya aho Akarere kanyu kageze ni uburyo bwiza buzatuma tumenya aho twihuta n’aho tugomba gushyira imbaraga ndetse n’uruhare rw’umuturage.”

Yakomeje avuga ko ubu buryo bushya buri gukoreshwa ku buntu muri ibi bihe byo gutangira ariko nyuma bukazajya bugurwa kugira ngo umuturage abone uko atanga ibitekerezo.

- Advertisement -

Ati “Mu kwagura iyi systeme tuzagira aho umuturage azatangira ibitekerezo agashima cyangwa akanenga hakaba hari n’umuntu uzasubiza ibitekerezo by’abaturage.”

Umuyobozi w’ishami ry’Igenamigambi mu Karere ka Rusizi, Nyabenda Emile yavuze ko uru rubuga ruzafasha mu gushyira mu bikorwa ihigurwa ry’imihigo anasaba abaturage kugira uruhare mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa byayo.

Yagize ati “Isaha y’imihigo izajya ifasha Akarere kumenyekanisha imihigo izadufasha kumenya aho tugeze dushyira mu bikorwa iyo mihigo, umuturage azi imihigo byoroha kuwushyira mu bikorwa kuko uruhare runini n’urw’abaturage, turasaba abaturage gukurikirana umunsi ku munsi basura imihigo kuko iba igamije impinduka ku buzima bw’umuturage.”

Iki gitekerezo cyatangiriye mu Karere ka Ngoma, iyi gahunda ikorera mu Turere 6 Twa Nyamasheke,Nyamagabe ,Nyaruguru ,Rusizi, Gatsibo na Ngoma ikazagera no mu tundi Turere.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW/RUSIZI