U Burundi bwashyikirijwe ibikoresho by’uburobyi byafatiwe mu kiyaga cya Rweru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ku ruhande rw’u Rwanda nyuma yo kugirana ibiganiro n’abayobozi bavuye muri Komine Busoni yo mu Ntara ya Kirundo mu Burundi, bwabashyikirije ibikoresho b’uburobyi birimo amato byafatanywe abarobyi b’Abarundi barobaga mu kiyaga cya Rweru barenze umupaka.

Ibiganiro byahuje aba bayobozi byabereye ku Kiyaga cya Rweru, mu Kagari ka Kintambwe mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera

Amato gakondo 22, imitego 23, ingashya 31 byafatanywe abarobyi b’Abarundi barobaga mu kiyaga cya Rweru barenze umupaka ni byo byashyikirijwe abo bayobozi bavuye mu Burundi.

Kuri uyu wa Mbere, tariki 8 Ugushyingo 2021, nibwo ibiganiro byahuje bariya bayobozi bibera ku Kiyaga cya Rweru, mu Kagari ka Kintambwe mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera.

Inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda zikaba ari zo zafashe ibi bikoresho nyuma y’uko abarobyi bo mu Burundi barenze umupaka bakaza kuroba mu mazi y’ikiyaga cya Rweru ari ku ruhande rw’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera w’agateganyo, Mugiraneza David, yavuze ko hari ubushake bwa politike mu kwikemurira ibibazo bito bito, yemeza ko nta wakwifuza ko ibihugu bitabana neza.

Ati “Abaturanyi ntabwo bifuza ko umuturage umwe yaba ikibazo gituma Igihugu kitabana neza n’ikindi, ibi kandi natwe niko tubyifuza.”

Musitanteri wa Komine Busoni, Nsavyimana Dismas yijeje ko bagiye gukomeza kwigisha abaturage babo amategeko agenga umupaka

Agaruka kuri ibi biganiro, Musitanteri (Umuyobozi) wa Komine Busoni, Nsavyimana Dismas, yavuze ko iyi ari intambwe nziza ikomeje guterwa ku mubano mwiza w’u Rwanda n’u Burundi, yongeraho ko hari icyizere ko n’imipaka izafungurwa.

Yagize ati “Ibi byabaye uyu unsi biragaragaza ko ibyavugiwe muri ya nama iherutse guhuza abayobozi ku mpande zombi bitabaye amasigaracyicaro, dukomeje kunoza umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi.”

Musitanteri wa Komine Busoni, Nsavyimana Dismas yijeje ko bagiye gukomeza kwigisha abaturage babo amategeko agenga umupaka ndetse no guhana abawukoresheje mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

- Advertisement -

Ibi biganiro byabaye kuri uyu munsi bije bikurikira ibyabaye tariki 25 Ukwakira 2021, bigahuza Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice na Guverineri Emmanuel Gasana w’Intara y’Iburasirazuba ku ruhande rw’u Rwanda, aho bahuye n’abayobozi b’Intara ya Kirundo na Muyinga ku ruhande rw’u Burundi.

Aba bayobozi ku ruhande rw’u Rwanda n’u Burundi bakaba baraganiriye ku buryo bwo kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Amato gakondo 22, imitego 23, ingashya 31 byafatanywe abarobyi b’Abarundi byashyikirijwe abayobozi bavuye i Burundi
Ibindi bikoresho n’ingashya 31
U Burundi bwashyikirijwe ibikoresho byafatanywe abarobyi barenze umupaka bakaza kuroba ku ruhande rw’u Rwanda mu kiyaga cya Rweru

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW