U Rwanda rwahagaritse ingendo z’indege zigana muri Africa y’Amajyepfo

Ubwoko bushya bwa Covid-19 yihinduranyije yitwa Omicron bwatumye Inama y’Abaminisitiri ifata icyemezo cyo guhagarika ingendo zerekeza muri Africa y’Amajyepfo nubwo butaragera mu Rwanda.

Sosiyete ya Rwandair yavuze ko abagenzi bo muri Zimbabwe no muri Africa y’Epfo bajya muri EAU itazabatwara

Kuri iki Cyumweru nibwo Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe iyobowe na Perezida, Paul Kagame yemeje ko nubwo ubwoko bwa virus ya Corona yihinduranyije Omicron butaragaragara mu Rwanda, ariko ingaruka zayo zishobora kuba mbi cyane; bityo ingendo z’indege zerekeza mu bihugu bya Africa y’Amajyepfo zikaba zisubitswe.

Sosiyete y’Indege ya Rwandair yari yasohoye itangazo ivuga ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo, 2021 itazatwara abagenzi bava muri Zimbabwe no muri Africa y’Epfo, nyuma y’uko Leta zunze ubumwe z’Abarabu zibakumiriye muri icyo gihugu.

Rwandair ivuga ko abagenzi baguze amatike bemerewe kuzahabwa andi ndetse n’igihe cy’ingendo zabo kigahinduka, cyangwa bakaba basaba gusubizwa amafaranga yabo.

Inama y’Abaminisitiri yafashe icyemezo cyo gushyira mu kato k’iminsi 7 abagenzi baturutse mu bihugu byagaragayemo ubwoko bushya bwa Covid-19 yavuzwe haruguru baje mu Rwanda, kimwe n’abaheruka gukorerayo ingendo.

Urutonde rw’ibyo bihugu ruzatangazwa na Minisiteri y’Ubuzima nyuma y’isesengura rizakomeza gukorwa ku myitwarire y’ubu bwoko bushya bwa Covid-19, ku bufatanye n’Inzego mpuzamahanga zibishinzwe.

Inama y’Abaminisitiri yasabye Abanyarwanda kwikingiza byuzuye, kwipimisha kenshi no kurushaho gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 asanzweho arimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara neza agapfukamunwa, gukingura inzugi n’amadirishya kugira ngo umwuka uhagije winjire, no gukaraba intoki.

Omicron yagaragaye bwa mbere muri Botswana, nyuma iza kuboneka muri Afurika y’Epfo, ndetse iravugwa muri Hong Kong, Australia, mu Bubiligi, mu Butaliyani,  mu Bwongereza, mu Budage, Autriche/Austria, Denmark no muri Israel.

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko abagenzi bose binjira mu gihugu n’abasohoka mu Gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72.

- Advertisement -

Abagenzi bose binjira mu Gihugu kandi bagomba guhita bashyirwa mu kato k’amasaha 24 muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa.

Inama y’Abaminisitiri yasabye abategura amakoraniro gukora ku buryo abera hanze cyangwa ahantu hagera umwuka uhagije.

Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yayobowe na Perezida Paul Kagame

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW