Ubushinjacyaha bwajuriye bwa kabiri busaba ko Cyuma Hassan akurwaho icyaha kimwe

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwajuririye bwa kabri icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyo guhamya iyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan icyaha cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange, kandi nyamara cyakuwe mu Mategeko mu 2019.

Cyuma Hassan yiyongereye ku bandi bakoresha YouTube na bo bari gukurikiranwa n’Inkiko ku byaba byo kubiba urwango bakoresheje imiyoboro yabo

Tariki ya 11 Ugushyingo 2021, nibwo Urukiko Rukuru rwasomye icyemezo ku kirego cy’ubujurire bwatanywe n’Ubushinjacyaha ku mikirize y’urubanza rwa mbere bwaregagamo Cyuma Hassan nyiri umuyoboro wa YouTube witwa Ishema TV, akaza kugirwa umwere.

Urukiko Rukuru mu bujurire rwanzuye ko Niyonsega Dieudonne wiyise Cyuma Hassan akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi ndetse no gutanga ihazabu ya miliyoni eshanu (5, 000, 000Frw) kandi agahita atabwa muri yombi.

Cyuma akaba yari yagizwe umweren’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu rubanza rwa mbere.

Ibyaha yari hamijwe n’urukiko ni 4, Gukoresha inyandiko mpimbano, Gusagarira inzego z’umutekano, Kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru no Gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwongeye gutangaza kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo, 2021 ko bwatanze ubujurire bwa kabiri busaba ko hakosorwa ku cyaha Cyuma Hassan yahamijwe cyo “Gukoza isoni abashinze umurimo rusange w’igihugu.”

Buti “Ubushinjacyaha bwajuririye urubanza Urukiko Rukuru rwahamijemo ibyaha Niyonsenga Deiudonne. Impamvu y’ubujurire bwa kabiri ni ukugira ngo hakosorwe kuba yarahamijwe icyaha cyo Gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’igihugu kandi icyo cyaha cyaravanywe mu mategeko mu 2019.”

Ubushinjacyaha busaba ko hagumaho ibindi byaha 3 yahamijwe ndetse n’ibihano byabyo.

 

- Advertisement -

UMUSEKE wifuje kumenya icyo ubu bujurire bw’Ubushinjacyaha buvuze

Impuguke mu mategeko Me.Munyangabe Henri Pierre, asobanura ko ntagitangaza ko Ubushinjacyaha bwajuririra icyemezo cy’Urukiko kuko nabwo ari nk’undi muburanyi wese mu gihe atishimiye icyemezo cy’urukiko.

Me. Munyangabe, avuga ko ubu bujurire buri mu nyungu z’ushinjwa, gusa Umucamanza ku rwego rw’ubujurire ni we usuzuma niba ibyasabwe n’Ubushijacyaha ari byo.

Ati “Impamvu byateye urujijo ni uko Ubushinjacyaha bwagiye ku ruhande rw’ushinjwa. Bivuze ko bizashyikirizwa Umucamanza ku rwego rw’ubujurire na we asuzume niba ibyo Ubushinjacyaba buvuga ari byo, byose birashoboka ko cyakurwaho niba kitari mu mategeko igihe yakurikiranwaga cyangwa ntikimuhanagurweho.”

Ku byerekeranye n’ibihano uwahamijwe ibyaha n’urukiko yahawe, Me Munyangabe Henri Pierre, avuga ko bitewe n’imiburanishirize y’urubanza ibihano yahawe byagumaho ku bindi byaha kuko imiburanishirize y’ubujurire yita ku cyaha cyajuririwe. Gusa ngo ushinjwa na we yajurira agasaba ko ibihano yahawe mbere atabyishimiye.

Me. Munyangabe, avuga kandi ko ubu bujurire bushobora kuba impamvu y’uregwa ku kuvuga ko urubanza rutagenze neza.

Ati “Birashoboka kuko mu bujurire ujurira wese yerekana ikosa ryakozwe n’Umucamanza kandi rikagaragazwa, haba mu byemezo yafashe, ibihano cyangwa kwirengagiza gukurikiza itegeko. Mu Bushinjacyaha akenshi amakosa aba agomba kugaragazwa haba ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, ushinjwa n’uregera indishyi.”

Niyonsenga  wamenyekanye nka Cyuma Hassan, ibyaha aregwa byakozwe muri Mata 2020, mu gihe u Rwanda rwari muri Guma mu Rugo.

Abinyujije ku muyobor we wa YouTube Ishema TV yagiye akora ibiganiro birimo iyimurwa ry’abaturage ba Kangondo II ahazwi nka Bannyahe, gusa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter yagiye yotswa igitutu n’abantu bamunenga gukabya mu biganiro bye.

Yakoze itangazamakuru ahantu hatandukanye nko ko kuri RC Musanze, Flash FM ari naho yavuye ajya gufungura umuyoboro we wa YouTube Ishema TV. Gusa Urwego rw’Igenzura rw’Abanyamakuru (RMC) rwaje kwitandukanya nawe ko atari umunyamakuru, maze nawe asubiza ikarita y’uru rwego.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/cyuma-wanyuzaga-ibiganiro-kuri-youtube-yakatiwe-imyaka-7-haravugwa-iki.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW