Ubwoko bushya bwa COVID-19 bwatumye u Rwanda rusubizaho akato ku binjira mu gihugu

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko guhera tariki ya 28 Ugushyingo, 2021 saa sita z’amanywa hatangira kubahirizwa icyemezo cyo gushyira mu kato muri hoteli mu gihe cy’amasaha 24 abagenzi binjira mu gihugu hagamijwe kwirinda ko ubwoko bushya bwa Coronavirus bwakwirakwira.

SARS-COV-2 yihinduranyije  yahawe izina rya B.1.1.1.5539 yabonetse bwa mbere muri Africa y’Epfo tariki 24 Ugushyingo, 2021

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho hiryano hino ku Isi  habonetse ubwoko bushya bwa virus ya SARS-COV-2 yihinduranyije  yahawe izina rya B.1.1.1.5539 bwandura cyane kurusha n’izabanje zirimo na Delta.

Minisiteri yasabye abagenzi  bose binjira mu gihugu cy’u Rwanda kwishyira mu kato mu gihe cy’amasaha 24 kandi bakiyishyurira ikiguzi.

Itangazo rigira riti “Nyuma yaho mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo hagaragaye ubwoko bushya bwa COVID-19 ifite ubukana, Minisiteri y’Ubuzima yasubijeho gahunda yo gushyira abantu bose binjiye mu Rwanda mu kato k’amasaha 24 muri hoteli zagenwe guhera tariki ya 28 Ugushyingo, 2021 saa sita z’amanywa.”

Abantu bose barimo n’abakingiwe basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho arimo kwambara neza agapfukamunwa  igihe cyose, gufungura imiryango n’amadirishya, kwirinda guhurira hamwe ari benshi ndetse n’abantu bakagerageza gushyiramo intera, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa gukoresha umuti wabugenewe.

Ku wa 14 Ukwakira, 2021 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yari yemeje ko abantu bose bahawe inkingo ebyiri za COVID-19 n’abana batarengeje imyaka 18 batagikeneye kumara amasaha 24 muri hoteli mu gihe baba bagitegereje ibisubizo by’ibipimo bya  Coronavirus.

Icyo gihe bemerewe gutegereza ibisubizo byabo mu rugo cyangwa muri hoteli bihitiyemo.

Virus nshya ya Corona yihinduranyije imaze kugaragara mu bihugu nka Afurika y’Epfo, no muri Hong Kong  ku muntu wari uvuye muri Afurika y’Epfo, Israel ku muntu wari uvuye Malawi, yageze no mu Bubiligi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW